
Mu gihe umugore atwite, ubuzima bwe buhinduka mu buryo bwihariye, bityo hakaba hakenewe uburyo bwihariye bwo kubwitaho kugira ngo we n’umwana atwite bagire ubuzima bwiza kugeza igihe cyo kubyara, Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko umugore utwite akwiriye kwitabwaho by’umwihariko mu buryo bujyanye n’imirire, isuku, kwita ku mutekano we, imyitozo ngororamubiri, guhabwa serivisi z’ubuzima zinoze ndetse no kwitabwaho mu by’umutekano w’amarangamutima ye.
Iyo inda itangiye gukura, umugore atangira guhinduka ku mubiri no mu mitekerereze. Ibyo bihinduka birimo kuribwa mu gatuza, kugira iseseme, gucika intege no guhindagurika k’umwuka. Niyo mpamvu abaganga b’indwara z’abagore n’abana nka Dr. Sheila Devanesan wo muri Johns Hopkins bagira inama abagore batwite yo kugana kwa muganga hakiri kare kugira ngo babone ubujyanama, bamenye uko bakwitwara mu buzima bushya binjiyemo ndetse banasuzumwe niba hari indwara bashobora kuba bafite zitakwanduza umwana. Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) bwerekana ko abagore bagomba kujya mu mavuriro nibura inshuro umunani mu gihe cy’inda (ANC8), kugira ngo babone ubufasha bukwiye, bamenye aho bahagaze, kandi barindwe ingaruka zishobora kuvuka mu gihe cyo kubyara cyangwa mbere yaho.
Ikindi cy’ingenzi ni imirire. Umugore utwite asabwa kurya indyo yuzuye kuko ibyo arya bihinduka igice cy’ibitunga umwana uri mu nda. Buri munsi, umugore utwite akeneye intungamubiri zirimo folic acid, calcium, vitamin D, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara. Folic acid ifasha mu gukumira ubumuga ku mwana, cyane cyane ibijyanye n’imikurire y’ubwonko n’umugongo. Izi ntungamubiri ashobora kuzibona mu mafunguro arimo imboga z’icyatsi kibisi, imbuto, ibinyamisogwe, amata y’inshyushyu, amafi yoroshye nka salmon n’ibindi bikomoka ku bimera. Abahanga kandi bagira inama umugore utwite kunywa amazi menshi buri munsi, hagati ya litiro ebyiri na litiro eshatu, kugira ngo umubiri ukomeze kugira ububobere ndetse n’umwana atwite abashe kubona amazi amufasha mu mikurire.
Imyitozo ngororamubiri yoroshye nayo ifite uruhare rukomeye mu buzima bw’umugore utwite. Kugenda yihuta, no koga byihariye ku batwite, n’indi myitozo itabangamira inda bifasha umugore kugumana imbaraga, bikamurinda kugira ibiro byinshi, bikamufasha gusinzira neza no kuruhuka. Umuryango ACOG (American College of Obstetricians and Gynecologists) usaba ko umugore utwite akora imyitozo yoroheje nibura iminota 150 buri cyumweru. Gusa iyo imyitozo iri gukorwa, umugore asabwa kwirinda gukoresha cyane ingufu, kutagira ubushyuhe bwinshi mu mubiri no kuruhuka igihe yumva ananiwe.
Umugore utwite kandi agomba kuruhuka bihagije no gusinzira amasaha arenga arindwi buri joro. Ibi bifasha umubiri we kongera imbaraga, bigatuma n’umwana akura neza. Iyo ugeze mu gihe cy’amezi ya nyuma, abaganga bagira inama abagore gusinzira baryamye ku ruhande rw’ibumoso kuko bifasha amaraso gutembera neza hagati y’umubyeyi n’umwana.
Mu bijyanye n’isuku, umugore utwite agomba kwitwararika cyane. Agomba gukaraba intoki kenshi, kwirinda ibiryo byanduye cyangwa byafashwe n’abantu bafite umwanda, kwirinda kurya inyama zitahiye neza ndetse n’amata adashyushye kuko bishobora gutera indwara zishobora kugira ingaruka ku mwana.
Si umubiri gusa ukeneye kwitabwaho, n’umutima n’ibitekerezo by’umugore utwite bigira uruhare runini mu buzima bwe. Mu gihe umugore yugarijwe n’agahinda kenshi, stress cyangwa ubwoba budasanzwe, bishobora gutera ibibazo bikomeye mu mikurire y’umwana cyangwa bikamuzanira ibibazo byo mu mutwe nyuma yo kubyara. Ni ngombwa ko aganira n’abantu bamufasha, yaba inshuti, umugabo we, umujyanama mu by’ihungabana cyangwa umuganga.
Mu gusoza, umugore utwite akwiriye kuba abayeho mu buryo butekanye, yitabwaho mu buryo bw’umubiri, ubwenge no mu mitekerereze. Ni ngombwa ko abonera igihe serivisi z’ubuzima, akarya indyo yuzuye, akanywa amazi, agahabwa ubufasha bw’abagize umuryango, kandi agahabwa uburenganzira bwo kugira ubuzima buzira umuze. Uru ni urugendo rudasanzwe rugomba gushyirwamo imbaraga, kuko uko umugore atwite abayeho neza, niko umwana atwite azavuka ari muzima kandi afite icyizere cy’ubuzima burambye.