Ubwami bwawe buze: Ibisobanuro, ubushakashatsi n’imyumvire mu muco Nyarwanda

Mu Isengesho rya Yesu ryamamaye ku izina ry’Isengesho ry’Umwami, hagaragaramo amagambo akomeye agira ati: “Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibe mu isi nk’uko biba mu ijuru” (Matayo 6:10).

Aya magambo akubiyemo icyifuzo gikomeye cyo gusaba ko ubutware bw’Imana buba ku isi nk’uko buri mu ijuru, bigaragaza icyerekezo cy’umugambi w’Imana ku bantu n’isi yose. Abahanga mu bya tewoloji bavuga ko iri sengesho risaba ko Imana yigarurira imitima n’imibereho y’abantu, ndetse ko amategeko yayo aganza hose.

Mu Isezerano rya Kera, nubwo ijambo “Ubwami bw’Imana” ritagaragara kenshi mu magambo arambuye, igitekerezo cy’uko Imana ari Umwami w’ijuru n’isi kigaragazwa mu nzandiko nyinshi, cyane cyane muri Zaburi, aho Imana ishimangirwa nk’Umutegeka wa byose (Peels, 2001). Ibi bihuzwa n’uburyo abahanuzi bavugaga ibya Mesiya uzaza gutegeka mu butabera no mu mahoro. Isezerano Rishya ryo rirushaho gusobanura iyi ngingo, kuko Yesu ubwe yatangije ubutumwa bwe avuga ati: “Mwihane, kuko Ubwami bw’Imana bwegereje” (Mariko 1:15). Ubutumwa bwa Yesu bwerekana ko Ubwami bw’Imana bwarimo gutangira kugaragarira mu bikorwa bye byo gukiza abarwayi, kubohora imbohe, no kwigisha ukuri, bihura n’umugambi ukomeye w’Imana mu gukiza abari mu isi binyuze mu rupfu rwe rwo ku musaraba.

Abahanga nka George Eldon Ladd na N.T. Wright bavuga ko Ubwami bw’Imana bugira imiterere y’igihe cya none n’igihe kizaza (“already/not yet”). Mu gihe kimwe, bwamaze kugaragara muri Yesu, ariko ntiburangizwa kugeza igihe azagarukira mu cyubahiro. Pawulo mu ibaruwa ye yandikiye Abaroma 14:17 ashimangira ko “Ubwami bw’Imana atari ubwo kurya cyangwa kunywa, ahubwo ari ubutabera, amahoro n’ibyishimo mu Mwuka Wera,” agaragaza ko ubwo bwami bugomba kugaragarira mu mibereho ya buri munsi y’abizera.

Mu muco nyarwanda, ijambo “ubwami” rifite imizi ikomeye mu mateka. Mu gihe cy’Ubwami bw’u Rwanda, “ubwami” bwumvikanaga nk’ubutware buhebuje, bufite umwami usumba abandi mu gihugu, ugenga amategeko, umuco n’imibanire. Kuba iri sengesho rikoreshwa mu rurimi nyarwanda, bituma abakirisitu babona ishusho ifatika: Imana ifatwa nk’Umwami utandukanye n’abami b’abantu, kuko ubutware bwayo budashingiye ku butaka gusa, ahubwo bushingiye ku butabera bwuzuye, urukundo rudashira, n’amahoro ahoraho. Bityo, gusenga “Ubwami bwawe buze” bisobanura gusaba ko iyo mico n’imigenzo y’Ubwami bw’Imana yigarurira imitima y’abantu, nk’uko mu Rwanda rwo hambere ubutegetsi bw’Umwami bwagombaga kugera hose, buri wese akabaho mu bwumvikane n’amategeko yashyirwaga imbere nubwo ubw’Imana bwo bugomba kurenga aho abantu batekereza.

Abasesenguzi batandukanye bemeza ko iri sengesho ritari iry’amagambo gusa, ahubwo ari igisabwa gikomeye cyahindura isi. Duncan (2025) asobanura ko iyo umuntu asenze aya magambo, aba yemeye ko ategura ubuzima bwe kugira ngo bube mu murongo w’ibyo Imana ishaka, kandi ko yemera gukorera umurimo wayo wo guteza imbere ubutabera, amahoro, n’urukundo. Mu muco nyarwanda, ibi bihuzwa n’ihame ry’ubumwe n’ubutabera, aho umuyobozi nyawe yagombaga kubaho arengera abaturage be, abaha ibyo bakeneye kandi akabatoza imico iboneye.

Mu gusoza, “Ubwami bwawe buze” ni ijambo rihamagarira abantu bose guha Imana intebe y’icyubahiro mu buzima bwabo, kugendera mu mategeko yayo, no gutegereza igihe kizaza ubwo izazana ituze n’ubutabera mu isi yose. Ubu bwami kandi Bibiliya ivuga ko bwahawe Yesu Kristo ngo abe umugenga wabwo, niyo mpamvu ibisabwa byose bikwiriye gusabwa mu izina rye (Yohana 15:16). Ni ugusenga kandi ari nako dukora, kugira ngo isi igere ku ishusho Imana yayigambiriyeho kuva mu ntangiriro.

2 thoughts on “Ubwami bwawe buze: Ibisobanuro, ubushakashatsi n’imyumvire mu muco Nyarwanda

  1. Bibe bityo rwose peuh! Zaburi 117: Mwa mahanga yose mwe, nimushime Uwiteka,Mwa moko yose mwe, nimumuhimbarize. Kuko imbabazi atugirira ari nyinshi,Kandi umurava w’Uwiteka uhoraho iteka ryose.
    Haleluya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *