Ubwanwa ni kimwe mu bintu bishobora kugaragaza isura y’umugabo mu buryo budasanzwe. Mu gihe bamwe babufata nk’ibisanzwe cyangwa bakabukata buri munsi, hari abandi babuha agaciro gakomeye kubera akamaro kabwo mu buzima bwa buri munsi. Niba ukunda ubwanwa cyangwa uri mu nzira yo gutangira kubwitaho, iyi nkuru igusobanurira impamvu ubwanwa bufite agaciro kurusha uko benshi babitekereza.
Icya mbere, ubwanwa burinda uruhu. Iyo umuntu afite ubwanwa butari butarogoshwa, buba bufasha mu kurinda uruhu izuba rikaze. Ibi bikagabanya ibyago byo gusaza k’uruhu vuba ndetse no kwibasirwa n’indwara ziterwa n’imirasire y’izuba. Ubwanwa kandi bufasha kurinda uruhu igihe hari ubukonje bwinshi, cyane cyane mu bihe by’imvura cyangwa mu gihe cy’ubukonje bukabije. Aho ni ho usanga abagabo benshi bifashisha ubwanwa kugira ngo bagire ubushyuhe bwiyongera ku gice cyo mu maso.

Ubwanwa ni ishusho y’ubugabo n’ubushobozi. Benshi mu bagabo bavuga ko iyo bafite ubwanwa biyumva nk’abantu bakuze, bafite icyizere ndetse n’uburanga butangaje. Mu by’ukuri, ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bafite ubwanwa bizerwa cyane kurusha abatabufite, kandi bagaragaza icyubahiro no gukomera mu maso y’abandi.
Si ibyo gusa, ubwanwa bushobora kugabanya ingaruka zo gukata uruhu kenshi cg kwangirika. Kugosha kenshi bishobora gutera ibisebe, kuribwa cyangwa ibimeze nk’imvuvu ku ruhu. Iyo rero ufite ubwanwa, uba uha uruhu rwawe umwanya wo kuruhuka.
Ubwanwa kandi bushobora kuba uburyo bwo kugaragaza umwihariko wawe. Mu gihe bamwe babureka bukamera, abandi babugira mu buryo bwihariye. Hari ababukata mu buryo bwa “goatee”, abandi bakagira ubwanwa buto bupfundikiye iminwa, abandi bakaburekera kumera burundu. Ibi byose bigaragaza ko ubwanwa bushobora kuba igice cy’imyambarire yawe, kikakuranga mu buryo bwihariye.
Iyo ushaka kugira ubwanwa bumeze neza kandi buteye isuku, ni ngombwa kubwitaho. Bimwe mu byo wakora harimo gukoresha amavuta y’ubwanwa nka argan oil, gukaraba neza ubwanwa n’isabune yabugenewe, ndetse no kugabanya ibinure cyangwa imyanda yabwo ukoresheje ibikoresho bigezweho nka “beard comb” cyangwa “beard trimmer”.
ubwanwa si uko bwose ari bwiza cyangwa ko buri wese abukwiye, ariko ku bagabo benshi ni igice cy’ingenzi cy’ubuzima, ubwiza, icyubahiro ndetse n’uburyo bwo kugaragaza umwimerere. Niba ubufite, byaba byiza kubwitaho; Ubwanwa ni kimwe mu bituma umugabo agira uburyohe mu maso y’abandi, ndetse bikanamufasha kwigirira icyizere ku rwego rwo hejuru.