Ubwato bw’abarwanashyaka ba Gaza ‘bwibasiwe na drone’ ku nkombe za Malta

Ubwato bw’Abarwanashyaka ba Gaza bwibasiwe n’Igitero

Abaharanira inyungu z’igihugu cya Gaza bagabweho igitero cy’indege zitagira abapilote(drones) ubwo biteguraga gufata ubwato ku nkombe za Malta. Bikaba bivugwa ko Isiraheli yaba yihishe inyuma y’iki gitero.

Ku wa gatanu, iri huriro rya Freedom Flotilla Coalition ryavuze ko ubwato bwayo bwibasiwe ku isaha ya saa mbiri z’umugoroba ku wa gatanu maze butanga ikimenyetso kigaragaza ko buri mu kaga (SOS Signal).

Uyu mutwe wavuze ko wateganyaga gufata ubwato bujya muri Gaza guhangana n’ibikorwa bitemewe bya Israel.

Guverinoma ya Maltese yatangaje ko inkongi y’umuriro y’ubwo bwato nta muntu numwe yahitanye.

Ivuga ko abakozi 12 n’abarwanashyaka bane bari mu bwato, mu gihe umuryango utegamiye kuri Leta wavuze ko abarwanashyaka 30 bari mu bwato.

Umuryango utegamiye kuri Leta wasabye ko ambasaderi wa Isiraheli yahamagazwa kugira ngo avuge ku “kurenga ku mategeko mpuzamahanga, harimo no gukomeza gukumira no gutera ibisasu mu bwato bwa gisivili”.

Uyu muryango uharanira inyungu za Gaza washyize ahagaragara amashusho yerekana umuriro kuri bumwe mu bwato bwawo ariko ntirwerekana niba hari uwakomeretse.

Ibi byise bibaye nyuma y’amezi abiri Isiraheli ifunze inzira zose zerekeza muri Gaza, ibuza ibirimo ibiryo, lisansi n’imiti kwinjira ndetse inakomeza ibitero bya gisirikare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *