Ubwoko bw’amaso ya O mu rukundo: ese bafite umwihariko mu mibanire?

Ubuzima bw’urukundo ni nk’urugendo rwuzuye amabanga, amarangamutima, n’imitekerereze itandukanye. Muri urwo rugendo, hari abibaza niba ubwoko bw’amaraso bufite aho buhuriye n’imibanire y’abantu. Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko hari aho bishobora guhurira, kandi rimwe na rimwe, bikagira uruhare mu buryo umuntu akunda, uko yitwara mu rukundo, n’uko abanye n’uwo bakundana.

Ubwoko bw’amaraso ya O, buzwiho ibintu byinshi byihariye. Abantu bafite ubu bwoko bw’amaraso (cyane cyane O positive na O negative) bakunze kuvugwaho kuba abantu bagira umutima munini, bizerwa, kandi bakunda gutanga urukundo batabanje kugira byinshi basaba. Ni abantu bakunda gufasha, bazi kwihanganira abo bakunda kandi bagira imbaraga zo gukunda bihagije no kuzirikana ibyishimo by’undi.Iyo umuntu ufite amaraso ya O yinjiye mu rukundo, akunda gukunda byimazeyo. Ntabwo akunda gukina n’amarangamutima y’abandi. Akenshi ni we muntu ushobora kubabarira vuba iyo habaye amakosa, kandi agashyira imbere amahoro n’ubumwe mu rukundo. Aba yifuza kubona uwo bakundana ameze neza, afite umutekano, kandi yishimye.

Ibi bituma rimwe na rimwe abantu bafite ubu bwoko bw’amaraso bagira akaga ko gukunda cyane kurusha abo bakunda, bikabaviramo kubabazwa.Ariko kandi, kimwe n’abandi bantu, abantu bafite amaraso ya O nabo bagira intege nke zabo mu rukundo. Nubwo baba bafite umutima mwiza, rimwe na rimwe bashobora kugaragaza ishyari cyangwa kugira ubushake bwo kugenzura uwo bakunda, cyane iyo babonye ibintu bitagenda neza nk’uko babyifuzaga. Gusa ibyo byose bikomoka ku kuba bashyira urukundo ku mutima cyane.

Mu mibanire hagati y’abantu bafite ubwoko bw’amaraso butandukanye, abantu bafite O barashobora gukundana n’abandi bose, kuko babasha kwihanganira ibibazo bitandukanye, bakanyurwa n’ibyoroheje, kandi bakagira umutima wo gukomeza gukunda n’iyo ibintu bitoroshye.

Bityo rero, niba ufite amaraso ya O, wowe ubwawe ushobora kuba utabizi ariko ufite ingufu zidasanzwe mu rukundo. Urukundo rwawe ntirushingira ku by’amafaranga cyangwa ibikoresho, ahubwo rushingira ku mutima w’urukundo, imbabazi, n’ubwitange. Ibyo bishobora gutuma uba uwo abantu bifuza gukundana nawe, nubwo rimwe na rimwe bataguha urukundo mu buryo ukoresha.

Ese nawe ufite amaraso ya O? Wigeze wumva urukundo rwawe rufite umwihariko? Twandikire ku tukumve.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *