
Igihugu cy’u Bwongereza kiri mu kaga kava ku bibazo bigenda byiyongera kandi bitari byitezwe, bitezwa na Iran nk’uko raporo nshya iburira abashinzwe umutekano yabigaragaje.
Iyi raporo yakozwe n’Ishyirahamwe rishinzwe iperereza no gusesengura iby’umutekano mu Bwongereza, rizwi nka Intelligence and Security Committee of Parliament (ISC) yagaragaje ko ibikorwa bya Iran birimo ubutasi, iterabwoba no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro bikomeje kwiyongera kandi bigahindura isura, bigashyira mu byago umutekano w’imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Abashinzwe umutekano bavuga ko Iran ikoresha imiyoboro y’ibanga, abayoboke bayo mu bihugu bitandukanye ndetse n’imitwe ishamikiye kuri yo kugira ngo ikwirakwize ingengabitekerezo ndetse inashake uko yagira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya ibihugu by’amahanga.
Raporo yagaragaje ko u Bwongereza bukwiye gukaza ingamba zo gukumira ubutasi no kunoza uburyo bwo gukorana n’ibihugu by’inshuti mu gusangira amakuru no kurwanya iterabwoba rishobora guterwa na Iran.
Leta irasabwa ko amategeko ahana ibikorwa by’ubutasi akazwa, cyane cyane ku bantu cyangwa amatsinda ashobora kugerageza guhungabanya umutekano binyuze mu bikorwa bishingiye kuri Iran.
Iyi raporo iza mu gihe abandi batavuga rumwe n’u Bwongereza nka Russia n’u Bushinwa nabo bakomeje kugarukwaho nk’ibihugu biteza ibyago bihoraho ariko Iran yo ikagaragazwa nk’ifite uburyo budasanzwe kandi butunguranye bushingiye ku kwinjira bucece mu buzima bw’abaturage no mu bikorwa bya politiki.
Abashinzwe umutekano b’u Bwongereza basabwe gukomeza kuba maso no guhora bashakisha uburyo bushya bwo guhangana n’izi mbogamizi kugira ngo barinde inyungu z’igihugu n’abaturage bacyo.