Hari igice cy’ubuzima kigoye gusobanura: igihe ufite amafaranga menshi, ariko ukabura urukundo rw’ukuri. Abagufata nk’umushinga, abandi bakaza bakugira “investment”, abandi bakakubwira amagambo meza igihe utanze, ariko bakagucika igihe usabye “ibyoroheje.”

Iyo uri umusore ufite ubushobozi, ikintu cya mbere usanga wifuza atari undi mugore wo gutemberana, ahubwo ni umuntu uzagukunda wowe, umuntu utajya kuri konti yawe mbere yo kumenya umutima wawe.
Ariko se, urwo rukundo rw’ukuri ubona ute mu gihe ibigaragara byose byagutwikiriye?
1.Hindura uburyo winjiza abantu mu buzima bwawe
Ntutangire ugaragaza imodoka ufite, aho utuye, inzu yawe ifite piscine, cyangwa ko ufite akazi i Dubai. Tangira uganire nk’umuntu usanzwe. Wibutse ko abantu beza bashimishwa n’uko batekereza ku muntu, si ibyo afite.
Umukobwa ukunda iby’ukuri azishimira kuganira n’umusore wicisha bugufi, wumvira inzozi ze, atari uwumva ko “ikintu cyose cyakemurwa no kohereza amafaranga.”
2.Jya ubanza umushyire mu buzima busanzwe
Mujyane mu buzima bworoheje: nko kugura isambaza, gusura umuryango, cyangwa kujya kuri moto. Reba niba mu bihe bitari “luxury,” agushimishwa nk’uko bimera igihe uri kumuhahira muri Simba.
Iyo umukobwa agukunda n’iyo nta gifaransa kidasobanutse uri gukoresha, icyo ni ikimenyetso cy’urukundo ruvuye ku mutima.
3.Reka amafaranga abe igikoresho, si inkuta
Amafaranga yawe ntakabe igipimo cy’urukundo. Ntiwayakoresha ngo ugerageze umuntu. Jya wumva umuntu uko ari iyo mukundana, amafaranga ashyirwa mu bikorwa byubaka: gukorera hamwe, gufasha abandi, gutegura ejo hazaza, si ukurushanwa mu kwerekana ibyubahiro.
4.Banza ubane n’umutima we mbere yo kumujyana mu bintu
Igihe cyose uzatangira umubano uturutse ku byo umuha, aho kugira ngo wumve ibyo muri we, uzongera kubabazwa. Ariko igihe uzasangira n’uwo mukobwa ikiganiro cyimbitse, uruseke rudafite impamvu, n’impuhwe zo kutakwanga n’iyo hari icyo ubuze — uzaba ubonye umutima nyakuri.
5.Saba Imana imboni isumba amaso
Hari igihe umukobwa usa n’ushyashye, usa n’uwuje ibisabwa byose, aba ari igihuzi cyawe. Jya usaba Imana cyangwa umutimanama wawe ngo umuhe umugore cyangwa umukobwa uzaba umufasha, atari umusangira by’ibihe byoroshye gusa.