Umubyeyi wa Tulisa, Steve “Pluto” Contostavlos, yitabye Imana

Umuhanzi w’Umwongereza akaba n’umucuranzi mu itsinda ryamamaye rya Mungo Jerry, Steve Contostavlos, uzwi cyane ku izina rya Pluto, yitabye Imana.

Uyu mugabo yari se w’umuririmbyikazi w’icyamamare Tulisa Contostavlos, ndetse urupfu rwe rwateye agahinda gakomeye mu muryango we n’abakunzi b’umuziki.

Uyu mugabo yari se w’umuririmbyikazi w’icyamamare Tulisa Contostavlos, ndetse urupfu rwe rwateye agahinda gakomeye mu muryango we n’abakunzi b’umuziki.

Steve “Pluto” Contostavlos yabaye umwe mu bagize itsinda rya Mungo Jerry ryamenyekanye cyane mu myaka ya 1970, by’umwihariko mu ndirimbo y’ibihe byose yitwa “In The Summertime”, yabaye iya mbere mu Bwongereza mu mwaka wa 1970. Uretse gutanga umusanzu ukomeye muri iryo tsinda, Steve yari umuntu waharaniye ko umuziki uba umurage w’umuryango we, aho abana be na bene wabo baje gukurikirana uwo murage.

Tulisa, umukobwa we wamenyekanye mu itsinda rya N‑Dubz no nk’umuririmbyi wigenga, yagaragaje intimba n’agahinda ku rubuga rwe rwa Instagram. Yashyizeho ifoto ya kera ari kumwe na se, ayiherekeresha amagambo agira ati: “Forever my father’s daughter”, bishatse kuvuga “Nzahora ndi umukobwa wa Papa”. Yashoje yifuriza se iruhuko ridashira, amwifuriza amahoro aho ari hose.

Dappy, umuhanzi wamenyekanye mu itsinda rimwe na Tulisa akaba na mubyara we, na we yasangije abamukurikira agahinda ke, ashyiraho amashusho n’ubutumwa bwo kwibuka nyakwigendera. Yavuze ko Steve yamubereye nk’umubyeyi ndetse ari we wamuteye ishyaka ry’umuziki.

Nubwo umubano wa Tulisa na se utari usanzwe, byavuzwe ko mu myaka ye y’ubuto yakuze atabana na se, kuko yamutaye afite imyaka 9. Gusa nyuma baje kongera kuvugana no kugirana umubano wa hafi, bityo urupfu rwe rukaba rwamushegeshe cyane.

Mu buto bwe, Tulisa yakundaga kujya muri studio ya se aho yakiniraga ku majwi ye afite imyaka itanu. Yigeze kuvuga ko yakuranye indoto zo kuba umuririmbyi kuko se yamuhaga umwanya wo kuririmba, amucurangira akanamufata amajwi. Ibyo byamubereye isoko y’ishyaka n’ubushake bwo kwinjira mu muziki.

Urupfu rwa Steve Contostavlos rusize icyuho kinini mu muryango we, by’umwihariko kuri Tulisa na Dappy, bamufataga nk’umuntu w’ingenzi mu buzima bwabo. Abakunzi ba muzika n’abandi bose bamumenye banyuzwe n’impano ye, ubu baramwibuka mu gahinda, ariko banamushima ku murage yasize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *