
Imyitwarire y’umugore mu mibanire ntishobora gucibwa urubanza ititondewe. Inzobere mu mibanire zigaragaza ko uko umugore yitwara kenshi biba ari igisubizo cy’imbaraga cyangwa intege nke ahabwa n’umugabo bari kumwe, aho kuba ikibazo cy’imiterere ye bwite. Twifashishije urubuga rwitwa Love, Affection & Psychology
Ibi bivuze ko umugore ashobora kugaragaza imyitwarire itandukanye bitewe n’uruhare umugabo amuha, uko amwubaha, uko amurinda, cyangwa uko amugaragariza urukundo n’umutekano w’imbere mu mibanire.
“Niba umugore yitwara nk’umwana, ni uko aba yizeye neza ko ari kumwe n’umugabo w’ukuri – w’umutima uhamye, umuha umutekano. Aratekana, akumva ashobora kugaragaza uburangare bwe atikanga,” nk’uko abasesenguzi babivuga.
Ku rundi ruhande, iyo umugore agaragaza imyitwarire nk’iy’umubyeyi, bigaragaza ko aba ari kumwe n’umugabo utarakuze mu mitekerereze. Ntabwo yumva aruhutse, ahubwo yumva ari we bireba byose, akamwitaho nk’umwana.
“Igihe umugore afata inshingano zo kuyobora urugo no guhangana n’ibibazo atagombye kwikorera wenyine, aba yinjira mu mwanya utamubereye, kuko umugabo aba atuzuza inshingano ze.”
Ibindi bimenyetso biba bikwiye kwitonderwa birimo:
Kwikandagira no guhagarika umutima: bivuye ku kuba umugabo adahwitura, adakiranuka cyangwa atagaragaza icyizere.
Guhorana icyifuzo cyo kuva mu rukundo: kubera umugabo udaharanira kubungabunga umutekano w’umubano.
Gukora cyane bitari ngombwa: kubera ko umugabo adatanga umusanzu uhagije mu bijyanye n’ubukungu, umugore agasigara yikorera ibyo bombi bagakoze.
Abasesenguzi bagira inama abagore n’abagabo kudaharira ibibazo by’imibanire ku muntu umwe gusa. Kuko nubwo umugore afite inshingano zo gukura no kwiyubaka mu buzima bwe, imibanire ishobora kumugira umuntu utari we igihe atari kumwe n’umugabo umushigikira.
“Buri muntu afite aho agomba gukura ku giti cye, ariko kandi umubano ushobora kuba inkingi yo kwiyubaka cyangwa impamvu yo gusenyuka imbere mu mutima. Kandi n’iyo umugore yaba yarakoze urugendo rwo gukira ibikomere, akiyubaka, ashobora gusubira inyuma iyo ari kumwe n’umugabo umuca intege.”
Bityo rero, mbere yo kwifatira imyanzuro nk’iyo kwiyitirira indwara z’agahinda cyangwa kudakundwa, abagore bagirwa inama yo gusubiza amaso ku bwoko bw’imibanire bagiye bagira. Ni gute abo bagabo bagiye babaha umwanya? Babakoresheje uruhe ruhare mu mibereho yabo?Umugore mwiza si uganduka gusa – ni n’umuntu ugaragaza igisubizo, iyo ari mu rukundo rufite ishingiro.