
Ku itariki ya 16 Kamena 1963, isi yanditse amateka mashya ubwo Valentina Vladimirovna Tereshkova, umugore w’umunyabigwi ukomoka mu Burusiya, yabaga umugore wa mbere wagiye mu isanzure.
Yari afite imyaka 26 gusa ubwo yinjiraga mu cyogajuru Vostok 6, agatangira urugendo rw’amasaha 71 arenga mu isanzure, aho yazengurutse isi inshuro 48. Uyu ugore utari umunyabwenge gusa, yari n’umukozi wo mu ruganda, yakuriye mu muryango ukennye mu cyaro cya Maslennikovo, kandi akaba yaratozwaga kudacika intege n’ubutwari bw’abasoviyeti.

Yamenyekanye cyane nk’umukinnyi wa parachute, bityo bimufasha guhitamo mu bantu barenga 400 bashakaga kujya mu isanzure, agatoranywa nk’umugore ubereye ibyo bikorwa bikomeye.Urugendo rwa Tereshkova ntabwo rwari urw’ubushakashatsi gusa, ahubwo rwabaye ikimenyetso gikomeye cy’uko umugore ashobora kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga, ndetse akagera aho abenshi batekerezaga ko bidashoboka. Yafashije abashakashatsi kumenya uko umubiri w’umugore wifata mu isanzure, asiga amateka akomeye mu rugendo rw’ubushakashatsi.

Nyuma y’urugendo, yakomeje kuba ikirangirire, aba umuyobozi mu nzego za gisirikare n’iza politiki muri Leta ya Sovieti.