Umuhanda Kigali-Muhanga wakuwe mu ngengo y’Imari ya 2025-2026

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, yatangaje ko igikorwa cyo kubaka umuhanda uva Kigali ujya Muhanga kokitazakorwa muri gahunda y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2025-2026, kubera ko ubushakashatsi bugomba kubanza kurangira kuri uyu muhanda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Bwana Yusuf Murangwa, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko umuhanda wa Kigali-Muhanga utashyizwe mu ngengo y’imari ya 2025-2026 kubera ko ubushakashatsi bwawo butararangira. Abadepite bibazaga impamvu uwo muhanda utavuzwe mu mihanda minini izakorwa, kandi abayobozi bari barawuvuze ho kenshi. Minisitiri yasobanuye ko igihe ubushakashatsi buzarangirira, uwo muhanda uzashyirwa mu bikorwa.

Uyu muhanda Kigali-Muhanga wari uteganyijwe gukorwa mu bice bibiri, aho igice cya mbere kizava Kigali kikagera Bishenyi mu Karere ka Kamonyi, ikindi gice kikava Bishenyi kikagera mu mujyi wa Muhanga. Uwo muhanda witezweho kugabanya ubucucike bw’ibinyabiziga n’impanuka ziterwa n’ubwinshi bw’imodoka. Minisitiri Murangwa yavuze ko uyu muhanda utagaragajwe mu ngengo y’imari ya 2025-2026 kuko ubushakashatsi bwawo butararangira, ariko ko uri mu mihanda minini y’Igihugu cyacu uzitabwaho mu gihe cya vuba, kandi ubushakashatsi bwawo nibumara kurangira bazatangaza uko uzakorwa.

Abaturage ntibishimiye icyemezo cyo kudashyira umuhanda Kigali-Muhanga mu ngengo y’imari ya 2025-2026, kuko bari bawiteze nk’igisubizo cyo kugabanya ubucucike no koroshya ingendo, cyane ko benshi batuye Muhanga bakorera Kigali. Bagaragaje impungenge mu gutinda kurangiza ubushakashatsi kuko bwatangiye gukorwa mu mwaka 2023, bamwe bibaza niba ababukora bafite ubumenyi buhagije, banakeka ko bwaba bukorwa n’abantu batabifitiye ubushobozi bujyanye n’ubwubatsi.

Abadepite babajije impamvu Umujyi wa Kigali utagifatanya n’abaturage mu kubaka imihanda ihuza utugari n’imidugudu. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yasobanuye ko iyi gahunda yahagaritswe kubera ikibazo cy’amikoro. Yavuze ko abaturage bagiraga uruhare rwa 30% by’amafaranga akenewe, ariko Umujyi wa Kigali ugatinda kubona asigaye 70%, bigatuma imishinga idindira ndetse n’ibindi bikorwa ntibishyirwe mungiro uko bikwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *