Umuhanzi ukomeye mu birori byo guha ikipe ya APR FC igikombe

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Jose Chameleon araza kuririmba mu birori byo guha ikipe ya APR FC igikombe cya shampiyona biteganyijwe uyu munsi Kuwa 28 Gicurasi 2025.

Ibyo bije nyuma y’uko uyu muhanzi yasusurukije Abanyarwanda mu gitaramo cyabereye muri BK Arena mu mpera z’icyumweru gishize.‎‎

Uyu mukino uhuza APR FC na Musanze FC ni uwo ku munsi wa 30 wa shampiyona akaba ari na wo wa nyuma uza kuba ukinwe muri uyu mwaka w’imikino 2024-2025

‎‎‎Iki kibaye igikombe cya 23 Ikipe ya APR FC yegukanye kuva yashingwa mu mwaka 1995, kikaba kandi igikombe cya 6 kikurikiranya itwaye  dore ko kuva mu mwaka wa 2020 nta yindi kipe yari yatwara igikombe cya shampiyona usibye yo.

kipe ya APR FC ikaba izahagararira igihugu mu marushanwa Nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *