Umuhanzi w’icyamamare mu itsinda Iron Maiden, Paul Mario Day, yapfuye

Paul Mario Day, umwe mu bashinze kandi akaba yari umuririmbyi wa mbere w’itsinda ry’ibyamamare mu njyana ya Heavy Metal, Iron Maiden, yapfuye afite imyaka 69.

Uyu muhanzi w’Umunyongereza yavuzweho gutangiza Iron Maiden mu mwaka wa 1975 hamwe na Steve Harris, akaba ari umwe mu batangije amateka akomeye y’iri tsinda ryaje kuba ikirangirire ku isi hose.

Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ku mbuga nkoranyambaga z’itsinda ndetse n’inshuti ze za hafi, bavuga ko yaharaniye umuziki kugeza ku munota wa nyuma. Benshi mu bakunzi b’umuziki n’abandi bahanzi batanze ubutumwa bwo kumwunamira, bavuga ko azahora azirikanwa nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu rugendo rw’umuziki w’icyiciro cya Heavy Metal.

Paul Mario Day yari yaravuyemo mbere y’uko Iron Maiden itangira kumenyekana cyane, ariko uruhare rwe mu kuyishinga n’amagambo y’indirimbo zambere yagiye yandika byasize amateka akomeye.

Umuryango we, inshuti ndetse n’abafana hirya no hino ku isi baracyakomeje kumwibuka no guha icyubahiro umurage yasize mu rugendo rw’umuziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *