
Umujyanama w’inararibonye mu by’imibanire n’imibonano mpuzabitsina umaze imyaka 45 mu kazi yatangaje impamvu nyamukuru ituma abantu benshi baca inyuma abo bashakanye cyangwa abakunzi babo.
Nk’uko byatangajwe na New York Post, uyu mujyanama witwa Dr. Ruth Westheimer avuga ko abantu benshi bacana inyuma bitewe no gushaka kugira icyo bageraho batabona mu mubano wabo wa buri munsi.
Dr. Ruth avuga ko kenshi ikibazo kitaba ari imibonano gusa, ahubwo gishingira ku gukumbura kumva umuntu yitabwaho, agahabwa umwanya cyangwa agashimwa mu buryo atabona mu rugo. Yongeraho ko abantu benshi bibwira ko guca inyuma ari ibisanzwe kandi ko bitavuze ko batazi icyo bashaka, ahubwo biba bigaragaza icyuho kiri mu mubano wabo.
Uyu mujyanama asaba abashakanye cyangwa abakundana kuganira kenshi, gutega amatwi no kugerageza kwita ku byifuzo by’umwe n’undi, kuko ngo ari byo bisubiza icyuho gituma benshi bashukwa no gushaka umunezero ahandi.