Umukecuru yajyanye n’umuhungu we muri honeymoon

Mu nkuru yasohowe n’ikinyamakuru Wall Street Journal ku ya 3 Nyakanga 2025, hagaragajwe uburyo bamwe mu bashakanye bashya bahisemo kujyana n’ababyeyi babo, cyane cyane ba nyina, muri honeymoon.

Ibi byatangaje benshi ndetse bitera impaka ku byerekeye umuco, urukundo n’imbibi z’ubuzima bw’abashakanye.

Deanne Peterson, umugore w’imyaka 74, yabwiye inshuti ze ko agiye kujya muri honeymoon, ibintu byatunguranye kuko nta wari uzi ko ari mu rukundo cyangwa uwo barushinze.

Nyamara, si we wagiye mu rugendo nk’umugeni, ahubwo yari kumwe n’umuhungu we n’umugore we mushya. Uyu ni umwe mu baturage benshi bagenda biyongera bafata icyemezo cyo guhuriza honeymoon n’ubundi buzima bwo gusabana nk’imiryango.

Ababikora babifata nk’uburyo bwo kuzamura umubano hagati y’umuryango w’abashakanye, bakungurana ibitekerezo, bagasangira ibyishimo by’iyo minsi ya mbere y’ubuzima bw’ubugeni, ndetse rimwe na rimwe bikanafasha mu kugabanya igiciro cy’urugendo. Hari ababifata nk’imfashanyo ituma ababyeyi bagera ahantu batigeze bajya, cyangwa bagahuza n’abakazana babo mu buryo bwimbitse.

Uko bigaragara, gushyingiranwa ntibivuze guhita wifungira mu buzima bushya bw’abashakanye gusa. Kuri bamwe, ni inzira yo gukomeza ubusabane n’imiryango yabo, ku buryo honeymoon ihinduka nka “familymoon”, urugendo rutuma umuryango wose ugera ku byishimo hamwe. Gusa, nubwo ababyeyi bashobora kujyana n’abana babo bashyingiranywe, si ko bose babifata kimwe. Abashakanye bamwe babona ibi nk’ukwinjirwa mu buzima bwabo bwite, aho bagombye kuba bafite igihe cyihariye cyo kwishimana ari babiri.

Abahanga mu by’imibanire barimo Dr Louise Stanger bagira inama yo gushyiraho imbibi zigaragara mbere y’urugendo. Ibi bigamije kwirinda amakimbirane no gutuma impande zose zishobora kwishimira urwo rugendo. Dr Stanger ashimangira ko urukundo rushya rugomba guhabwa umwanya uhagije kugira ngo rwubakirwe ku bwumvikane, umutekano n’icyubahiro hagati y’abashakanye. Ariko kandi, gukorana urugendo n’umuryango bishobora gutanga ibyiza byinshi mu gihe habayeho kuganira ku buryo buhamye mbere yo kurugendamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *