
Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda isanzwe yitwa Amavubi Legends izacakirana na Flair 50 FC ikipe y’igihugu ya Uganda yabakanyujijeho. Ni umukino wa gicuti mpuzamahanga uzahuza abakinnyi b’ibyamamare bakiniye ibihugu byombi ukaba uzabera kuri Pele Stadium tariki ya 21 Kamena 2025 Saa 10:00 za mu gitondo.
Ibyo byatangajwe ni Ishyirahamye ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri. Eric Murangwa Eugene, Perezida w’ishyirahamye ry’abahoze bakinira Ikipe y’igihugu FAPA yavuze ko gukina uyu mukino n’igihugu cya Uganda ari ishema ndetse rizagirira akamaro ibihugu byombi.

Uyu ni umwanya wo kujya kureba uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi igihe kirekire Haruna Niyonzima, Eric Nshimiyimana , Jimmy Mulisa ubu akaba ari umutoza, naho ku ruhande rw’ikipe y’igihugu ya Uganda abakinnyi bazwi nka Emmanuel Okwi wanakinnye hano mu Rwanda sezo ishize, Sam SSIMBWA wanatoje Ikipe y’igihugu ya Uganda n’abandi benshi.
Imikino nk’iyi ikunze gutegurwa n’ibihugu mu rwego rwo gukomeza umubano uri hagati y’ibihugu byombi.
