
Ku itariki ya 8 Kamena buri mwaka, abantu benshi ku isi, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Inshuti Magara (National Best Friends Day).
Uyu munsi watangiye kwitabwaho cyane guhera mu 1935, ubwo Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yafata icyemezo cyo kuwushyiraho, hagamijwe guha agaciro umubano udasanzwe abantu bagirana n’inshuti zabo za hafi. Tariki 8 Kamena yatoranyijwe kuko ari mu gihe cy’ikirere cyiza mu mpeshyi, bituma abantu babasha guhura, gusangira no kwishimana n’inshuti zabo.

Uyu munsi ntiwizihijwe muri Amerika gusa. Uko imyaka yagiye ihita, ibindi bihugu nabyo byatangiye kuwizihiza, bigaragaza uburyo ubucuti ari inkingi y’ingenzi mu buzima bwa muntuInshuti magara ni umuntu ugufasha mu bihe byiza no mu bibazo, umenya ibyawe byose, akakugira inama, akagufasha kugaruka iyo wacitse intege. Ku munsi nk’uyu, abantu bibuka uburyo inshuti zabo zatumye bagira ibyishimo, zisangira intimba, kandi zikabatera ingabo mu bitugu igihe bari mu rungabangabo.
Abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe bagaragaza ko inshuti magara zigabanya kwiheba, n’umunaniro wo mu mutwe (stress), kandi zikongera icyizere n’umunezero. Kuba uri kumwe n’umuntu ukumva, akakwihanganira kandi akakwizera, bituma ubuzima bwawe bugira icyerekezo n’imbaraga nshya.Ibihe byinshi byiza twibuka, harimo urugendo rw’ishuri, iminsi mikuru, ibihe twahuye n’ibibazo tukabinyuranamo, byose bigaragaza ko inshuti ari nk’umuryango umuntu ahitamo.
Ibihe byinshi byiza twibuka, harimo urugendo rw’ishuri, iminsi mikuru, ibihe twahuye n’ibibazo tukabinyuranamo, byose bigaragaza ko inshuti ari nk’umuryango umuntu ahitamo.

Uko wizihiza uyu munsi mu buryo bworoheje ariko bufite agaciro
Kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’inshuti magara ntibisaba amafaranga menshi cyangwa ibirori bikomeye. Icy’ingenzi ni gushyira urukundo n’agaciro mu gikorwa icyo ari cyo cyose ukorera inshuti yawe. Dore uburyo bworoshye wakoresha:
1. Koherereza ubutumwa butangaje: Wamwandikira amagambo ashimangira umubano wanyu, nko kuvuga ibyo wamwigiraho, ibyo agufasha cyangwa uburyo akubera umwihariko.
2. Guhura, gusangira cyangwa gutemberana: Mushobora kugenda mukananyurwa n’ibyiza by’ikirere, mukibuka ibihe byanyu mwagiranye.
3. Gutanga impano yoroheje: Nko kumuha ifoto ya kera, ikayi iriho amagambo y’urukundo, cyangwa agapapuro karimo ubuhamya bwe mu buzima bwawe.
4. Gushyiraho ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga n’amagambo agaragaza uko umufata – ni kimwe mu byishimirwa n’inshuti magara.
Umunsi nk’uyu uduha umwanya wo kuruhuka, tukazirikana abo tugira inshuti magara, tukabashimira uko batuma ubuzima bwacu bugira icyanga.





