
Tariki ya 1 Kanama buri mwaka hari abantu bawizihiza nka “National Girlfriend Day”, umunsi uba ugamije gushimira no kwibuka umwihariko w’umukobwa ukundwa cyangwa inshuti yihariye mu buzima.
Si umunsi mpuzamahanga wemewe ku rwego rw’umuryango w’abibumbye, ahubwo ni umunsi wamenyekanye cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukagenda wmamara mu bihugu bitandukanye kubera imbuga nkoranyambaga.
Abantu bawukoresha nk’umwanya wo kugaragariza abakunzi babo cyangwa inshuti zabo z’abakobwa ko bazirikana urukundo n’ubufatanye bibaranga. Abenshi bifashisha indabo, impano ntoya, ubutumwa bw’urukundo cyangwa gutegura gusohoka byihariye. Hari n’abawufata nk’umwanya wo gusabana n’inshuti za hafi, ntibibe gusa hagati y’abakundana ahubwo no hagati y’inshuti z’abakobwa basanzwe bagirana umubano wihariye.
Nubwo nta mategeko yihariye awugenga, “National Girlfriend Day” watangiye kumenyekana mu 2002 ubwo abantu bamwe babitangazaga mu nkuru no ku mbuga nkoranyambaga. Kugeza ubu wabaye umwanya wihariye ku bantu benshi bakoresha amafoto cyangwa ubutumwa bifuriza abakunzi babo umunsi mwiza.
Uyu munsi ugaragaza akamaro ko kwita ku rukundo, guha agaciro uwakubaye hafi no gukomeza guharanira umubano uzira uburyarya, urimo kwizerana no gufashanya.