
Tariki ya 6 Kanama buri mwaka, isi yose yibuka Umunsi wa Hiroshima, wizihizwa mu rwego rwo kuzirikana amateka mabi yabaye mu ntambara ya kabiri y’isi ubwo bombi ya mbere ya Nikiriyeli yatewe ku mujyi wa Hiroshima mu Buyapani mu mwaka wa 1945.
Uyu munsi uhora ari ikimenyetso gikomeye cy’uko intwaro za kirimbuzi zishobora guhitana ubuzima bwa benshi mu gihe gito kandi zigasigira isi igikomere cy’amateka kidashira.
Mu gitondo cyo ku wa 6 Kanama 1945, indege y’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwi ku izina rya Enola Gay, yateruye bombe ya Nikiriyeli yiswe “Little Boy” maze iyitura mu mujyi wa Hiroshima. Ako kanya, abantu bagera ku bihumbi 70 bahise bapfa, abandi ibihumbi byinshi barakomereka bikabije. Mu mezi n’imyaka yakurikiyeho, abandi benshi barapfuye bazize ingaruka, indwara zifata amaraso, kanseri, n’ibindi byago byatewe n’iyo ntwaro itigeze ikoreshwa mbere mu mateka y’abantu.
Kwizihiza uyu munsi ntibifite intego yo kwibuka gusa abahitanywe n’icyo gitero, ahubwo ni no guhamagarira isi yose gusigasira amahoro no kurwanya ikoreshwa ry’intwaro za Nikileyeri. Mu mujyi wa Hiroshima, hakorwa ibikorwa bitandukanye birimo imihango yo kwibuka, urugendo rw’amahoro, isomwa ry’amazina y’abapfuye, n’amasengesho yo gusaba ko ibyabaye bitazongera kubaho. Uyu munsi kandi ni igihe cyihariye ku mpuguke mu by’umutekano n’amahoro, abakuru b’ibihugu, n’imiryango mpuzamahanga yo gusuzuma uko hakurwaho intwaro za kirimbuzi mu buryo burambye.
Umunsi wa Hiroshima uremereye mu mateka y’isi kuko ugaragaza neza ko ikoranabuhanga, iyo ritagenzuwe neza, rishobora kuba intandaro y’ibyago bikomeye. Ubutumwa nyamukuru buturuka kuri uyu munsi ni uko amahoro atari amahitamo, ahubwo ari uburenganzira bw’ibanze bw’abantu bose. Kwibuka Hiroshima ni uguhamya ko isi ikeneye guharanira gukemura amakimbirane mu mahoro no kubaka ejo hazaza hadashingiye ku ntwaro, ahubwo hashingiwe ku bufatanye n’ubwumvikane.