
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turkey, Hakan Fidan, yatangaje ko Leta ya Ankara ifite gahunda yo kuganira ku kuba umunyamuryango wa BRICS mu nama izabera mu Burusiya.
Kuri uyu wa kabiri, umudipolomate mukuru wa Ankara, Hakan Fidan, yatangaje ko Turkey ishaka kwinjira mu itsinda ry’ibihugu bya BRICS kandi ifite intego yo kuzana ubu busabe mu nama y’ubukungu izahuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga mu Burusiya.
Fidan aganira n’abanyamakuru ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Bushinwa, yavuze ko Turkey kuva kera yari itegereje kuba umunyamuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, ariko akaba amaze imyaka myinshi ahura n’abatavuga rumwe na bamwe mu banyamuryango b’iryo shyirahamwe. Ni muri urwo rwego Ankara ubu irimo gutekereza BRICS nk’urundi rwego rwo kwishyira hamwe.
Fidan yagize ati: “Ntidushobora kwirengagiza BRICS nk’urubuga rukomeye rw’ubufatanye, itanga umurongo n’amahitamo meza ku bindi bihugu.” Avuga ko nubwo iryo tsinda rigifite “inzira ndende,” Ankara iribonamo ubushobozi.”
Uyu munsi umuryango wa BRICS ukaba ugizwe n’ibihugu 11 bifite abagera kuri 46% by’abatuye isi yose ndetse ingano y’ibikomoka kuri Petrol ibyo bihugu bishyira ku isoko ikaba ingana na 43 y’icuruzwa mu isi yose.
Mu birori byabereye i Beijing mu Bushinwa, Fidan yavuze ko ategereje kuzitabira inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’iri tsinda, izaba irimo abahagarariye Brasil, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa, Afurika y’Epfo, Iran, Misiri, Etiyopiya, Arabia Saudit na UAE. Ni Inama iteganijwe kuba mu cyumweru gitaha mu mujyi wa Nizhny Novgorod mu Burusiya.
Moscow yishimiye ubushake bwa Ankara bwo kwinjira muri BRICS. Umuvugizi wa Kreml, Dmitry Peskov, yatangaje ko ingingo yo kuba umunyamuryango kwa Türkey muri iri tsinda izagaragara ku murongo w’ibyigwa mu nama izaba mu cyumweru gitaha. uyu mwaka ikaba izayoborwa n’Uburusiya.
Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, Sergey Lavrov, yavuze kandi ko imiryango ya BRICS yugururiwe abahagarariye “gahunda zitandukanye z’ubukungu na politiki zitandukanye.”
Lavrov Yavuze ko icyangombwa cyo kwinjira muri iri tsinda ukwiyemeza gukora hashingiwe ku ihame ry’ibanze ry’uburinganire bw’ibihugu, ikintu bagenzi babo bo mu burengerazuba bw’Uburusiya basa nkaho bahanganye nacyo.
Turkey ikaba isanzwe ari umunyamuryango wa NATO guhera mu mwaka w’i 1952