umunyarwanda umwe gusa mu basifuzi bateganyijwe gusifura CHAN 2025

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri afurika (CAF) ryatangaje urutonde rw’abasifuzi bemejwe kuzayobora imikino ya African Nations Championship (CHAN) 2025 izabera mu bihugu bitatu birimo Kenya, Tanzania na Uganda guhera ku wa 2 kugeza ku wa 30 Kanama 2025.

muri uru rutonde rw’amazina y’abasifuzi abasifuzi n’abafasha babo hamwe n’abasifuzi bakoresha ikoranabuhanga (VMOs) u Rwanda ruhagarariwe n’umusifuzi umwe gusa ari we Dieudonne Mutuyimana aho agaragara mu cyiciro cy’abasifuzi b’abafasha (assistant referees) akaba ari we munyarwanda wenyine watoranyijwe muri iri rushanwa rikomeye rihuza amakipe y’ibihugu agizwe n’abakinnyi bakinira imbere mu gihugu.abatoranyijwe baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri afurika harimo Maroc, Senegal, Algeria, Nigeria, Uganda, Cameroun n’ibindi byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *