Umupaka wa Bunagana uhuza Uganda n’ibice bigenzurwa na AFC/M23 wafunguwe

Kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025, Perezida wa Uganda Nyakubahwa YOWELI KAGUTA MUSEVENI yafunguye imipaka ya Bunagana na Ishasha ihuza Uganda n’uburasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu bice bigenzurwa na AFC/M23. Umupaka wa Bunagana warufunze guhera muri Kamena 2022 kubera ibibazo by’intambara n’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Gen MUHOOZI KAINERUGABA yagize ati “Imipaka yose ihuza Uganda n’uduce tugenzurwa na AFC/M23 igomba gufungurwa kuko nta cyabuza abaturage bacu gukomeza ibikorwa byabo”

Mu ijambo ryavuzwe na Bwana BIZIMANA Abel umuyobozi wa politiki mu karere ka Kisoro yavuze ko anejejwe n’igikorwa cyo gufungura imipaka bituma abaturage bongera kugenderana ndetse n’ubucuruzi bugakomeza, avuga ko bari barabisabye ndetse Ashimira Perezida wa Uganda Nyakubahwa YOWELI KAGUTA MUSEVENI wumvise ubusabe bwabo.

Perezida w’umutwe wa M23 akaba n’umuyobozi wungirije w’ihuriro AFC, Bertrand Bisimwa, yashimye Museveni wafashe icyemezo cyo gufungura iyi mipaka, agaragaza ko umuyobozi mwiza nka we ashyira imbere abaturage. Yagize ati ” Dushimiye Nyakubahwa YOWERI KAGUTA MUSEVENI, Perezida wa Repubulika ya Uganda, ku bw’icyemezo yafashe cyo gufungura imipaka yose yo mu burasirazuba bwa Congo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *