
Umuraperikazi w’umunyamerika akaba ni cyamamare Nicki Minaj, yashinje umuherwe w’umuraperi akaba n’umuyobozi wa Roc Nation, JAY-Z, gutinda kumwishyura umwenda ugera kuri miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika.
Abinyujije ku rubuga rwa X (Twitter), Nicki Minaj yasabye JAY-Z ko yamuhamagara bakumvikana kuri uwo mwenda, avuga ko igihe kigenda gishira ari na ko inyungu ziyongera.
Yagize ati: “Twamaze kubara miliyoni 100 kugeza kuri 200 z’amadolari. JAY-Z mpamagara twumvikane kuri uyu mwenda wa karma. Inyungu ziragenda ziyongera. Ariko uracyari mu bahanzi 5 bambereye icyitegererezo. Reka tubikemure.”
Uyu mwenda Minaj avuga waturutse ku nyungu ze zishingiye ku migabane yari afite muri sosiyete ya TIDAL. Uyu muhanzikazi avuga ko ubwo TIDAL yatangizwaga mu 2015, we n’abandi bahanzi 14 barimo Beyoncé, Rihanna, J.Cole na Kanye West bahawe imigabane ingana na 3% buri wese, ubwo iyo sosiyete yari ifite agaciro ka miliyoni 56 z’amadolari.
Mu 2021, Tidal yagurishijwe ku kigo Square cya Jack Dorsey ku gaciro ka miliyoni 302 z’amadolari. Minaj avuga ko yahawe miliyoni imwe gusa y’amadolari, aho kuba hafi miliyoni 9 nk’uko abishingira ku gaciro gashya k’iyi sosiyete.
Ni mu gihe Jay-Z ntacyo arabitangazaho, nubwo ari kenshi Nicki Minaj yagiye amuvugaho byinshi mu buryo butaziguye. Uretse ibyo, uyu muraperikazi yavuze ko adashaka gusa guharanira kwishyurwa, ahubwo ashaka ko habaho ubutabera ku nyungu z’abahanzi muri sosiyete barimo nk’abanyamigabane.
Uyu mwuka mubi hagati ya Nicki Minaj na Jay-Z ukomeje gukurura impaka mu bakurikiranira hafi uburenganzira bw’abahanzi, cyane cyane mu bijyanye n’inyungu z’ishoramari baba barakoze mu bigo bikomeye by’imyidagaduro.