Umushinga w’umuririmbyi wamenyekanye ku isi, Akon, wo kubaka umujyi wa kijyambere muri Senegal wari utangiye kuvugwa nk’uzaba usa n’uw’ibitangaza, wahagaritswe burundu. Ubuyobozi bwa Senegal bwemeje ko aho kubaka uwo mujyi, hagiye gukorwa undi mushinga ushoboka kandi ujyanye n’ukuri.

“Umushinga wa Akon City ntiwigeze ubaho,” nk’uko byatangajwe na Serigne Mamadou Mboup, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubukerarugendo (SAPCO).
Yakomeje agira ati: “Icyiza ni uko habayeho kumvikana hagati ya SAPCO na rwiyemezamirimo Alioune Badara Thiam (izina ry’ukuri rya Akon). Ubu turi gutegura umushinga ushoboka, tuzafatanya kuwushyira mu bikorwa.”
Akon, wavutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko akagira imyaka myinshi ayimara muri Senegal, yatangaje imishinga ibiri ikomeye mu 2018, igamije gutanga isura nshya y’ahazaza h’Afurika.
Umushinga wa mbere wari Akon City, wagombaga gutwara akayabo ka miliyari 6 z’amadolari y’Amerika. Uyu mujyi wateganywaga ko uzakoresha ifaranga rishya rya cryptocurrency ryitwa Akoin, nk’ifaranga ry’ingenzi rizakoreshwa n’abatuye uwo mujyi.
Igishushanyo mbonera cy’uwo mujyi, cyarimo inyubako ndende zishushanyije mu buryo bugezweho cyane, cyavuzweho na benshi bavuga ko gisa n’umujyi wa Wakanda wo muri filime izwi ya Black Panther.
Ariko imyaka itanu irashize, urubuga rwa hegitari 800 ruherereye i Mbodiène, mu birometero hafi 100 mu majyepfo ya Dakar, nta cyo rurageraho. Ikiboneka gusa ni inyubako imwe itarangiye yagombaga kwakirirwamo abantu. Nta mihanda, nta nyubako zo guturamo, nta muriro.
Umwe mu baturage bahaturiye yabwiye BBC ati:
“Twari twijejwe imirimo n’iterambere, ariko kugeza n’ubu nta kintu na kimwe cyahindutse.”
Mu gihe kimwe, ifaranga rya Akoin naryo ryahuye n’ibibazo bikomeye. Abashoramari barishyizemo amafaranga ntibigeze bishyurwa uko byari byitezwe, Akon ubwe yemeje ko “ritigeze rigenzurwa neza” ndetse yongeraho ati:
“Ndiha amakosa yose, ni njye wabaye ikibazo.”
Hari n’ibibazo byari byibajijwe ku buryo Akoin yari kuba ifaranga nyamukuru rikoreshwa n’abaturage b’Akon City, mu gihe Senegal isanzwe ikoresha CFA Franc, ifaranga rigenzurwa n’Banki Nkuru y’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (BCEAO), kandi iyi banki n’izindi nkayo zagaragaje kutishimira ikoreshwa rya cryptocurrency.
Uyu mushinga wari ufite intego nini cyane – ariko ubu ntuzongera gukomeza, ahubwo hagiye gutangizwa undi mushinga ukurikije ubushobozi n’ukuri kwa nyirawo n’igihugu cya Senegal.
