umusoro mushya uzatangira gukurikizwa ku mikino y’amahirwe guhera ku ya 1 nzeri 2025

guhera ku itariki ya 1 nzeri 2025 leta y’u Rwanda izatangira gushyira mu bikorwa ibyemezo bishya by’imisoro bigamije gukurikirana no kunoza imikorere y’urwego rw’imikino y’amahirwe mu gihugu.ibi byemezo birimo izamuka ry’imisoro ku mafaranga yatsindiwe no ku rwego rw’abatanga serivisi z’imikino y’amahirwe.

nkuko betpawa Rwanda yabitangarije abakiriya bayo umusoro wiyongereye ku mafaranga abakiriya batsindiye aho bazajya bakatwa 25% ku mafaranga yose babikuje nyuma yo kuyatsindira, bakayashyira kuri konti zabo za mobile money. uyu musoro wazamutse uvuye kuri 15% bivuze izamuka rya 67% naho izamuka ry’umusoro ku rwego rw’imikino y’amahirwe leta yazamuye umusoro ku bigo bitanga serivisi z’imikino y’amahirwe uva kuri 13% ugera kuri 40%, hagamijwe guteza imbere inyungu rusange z’igihugu.ibiciro bishya byo kubitsa no kubikuza hakoreshejwe mobile money mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi neza no guhangana n’ingaruka z’iri zamuka, hatangajwe ibiciro bizatangira gukurikizwa ku bijyanye no kubitsa no kubikuza ukoresheje mobile money,MTN hazishyurwa 3.1% igihe ubikije n’amafaranga rwf 60 igihe ubikuje.Airtel hazishyurwa 2.5% igihe ubikije nta giciro cyo kubikuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *