Min Aung Hlaing, umuyobozi w’igisirikare cya Myanmar wagiye ku butegetsi abanje guhirika guverinoma yatoranijwe binyuze mu matora mu 2021, yashimye byimazeyo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku ibaruwa yamumenyeshaga icyemezo cyo gushyiraho 40% by’umusoro ku bicuruzwa bya Myanmar. Yavuze ko ari “ikimenyetso cy’ubuyobozi bukomeye” kandi asaba ko ibihano by’ubukungu byari byarafatiwe igihugu cye byakurwaho.

Ibaruwa ya Trump, bivugwa ko yasangijwe abayobozi batandukanye ku isi kuri uyu wa Mbere, ifatwa nk’ikimenyetso cya mbere rusange cyerekana ko Amerika yaba yemeye ubutegetsi bwa Min Aung Hlaing mu buryo bweruye.
“Ibi ni byo bimenyetso bya mbere bifatika nigeze kubona bigaragaza ko Amerika yemeye ku mugaragaro ubutegetsi bw’aba bajenerali,” nk’uko Richard Horsey wo mu Muryango wita ku Bibazo by’Amahoro ku Isi (International Crisis Group) yabitangaje. “Ibi ni impano ku butegetsi bwa Min Aung Hlaing.”
Nubwo byashoboka ko izindi baruwa nk’izi zaba zarigeze zoherezwa mu buryo bw’ibanga, Horsey avuga ko ari ibintu bidashoboka cyane ko Trump yaba yarigeze abikora mbere. Yongeyeho ko aba bayobozi b’igisirikare bashobora kubyifashisha nk’amahirwe yo gushaka kugarura umubano n’Amerika “mu buryo butaziguye”.
Mu gusubiza Trump, Min Aung Hlaing yahuje amatora yo muri Myanmar yo mu Ugushyingo 2020 — aho ishyaka rya Aung San Suu Kyi ryatsinze ku majwi menshi — n’amatora y’Umukuru w’Igihugu wa Amerika yabaye muri uwo mwaka, yegukanywe na Joe Biden. Yongeye kugaruka ku birego by’uburiganya mu matora, bidafite ishingiro, mu bihugu byombi.
Yagize ati: “Nk’uko mwahuye n’ibibazo mu matora yanyu ya 2020, natwe twahuye n’uburiganya bukomeye ndetse n’amakosa menshi.”
Min Aung Hlaing yashimiye Trump ku “gushyiraho ingamba ku bigo by’itangazamakuru n’inkunga,” agaragaza ko ashimira kuba Trump yaragabanyije inkunga zagenerwaga ibitangazamakuru nka Voice of America na Radio Free Asia — byagaragaje ibibi byinshi by’intambara n’ihohoterwa rikorerwa abaturage muri Myanmar, birimo n’ibyaha byibasira inyokomuntu.
Uyu muyobozi ashyirwa mu majwi n’Amerika kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abanya-Rohingya no mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryakurikiwe n’intambara y’abenegihugu muri Myanmar. Abifashijwemo n’iyo baruwa ya Trump, Min Aung Hlaing yasabye ko Amerika yakongera igatekereza ku gukuraho cyangwa kugabanya ibihano by’ubukungu yafatiwe.
Yavuze ko Myanmar ishobora kwemera umusoro wa 10%-20% ku bicuruzwa byayo bijya muri Amerika, mu gihe yasaba ko ibicuruzwa byoherezwa muri Myanmar bivuye muri Amerika byagenerwa igipimo cya 0%-10%.
Nubwo bidasobanutse niba Trump azemera iyo nyandiko isaba kugabanyirizwa ibihano, Richard Horsey yavuze ko iyo baruwa ya Min Aung Hlaing isa nk’ishaka guharanira inyungu gusa. Yagize ati: “Ni inyandiko isanzwe cyane ugereranyije n’iz’ibindi bihugu nka Pakistan na Isiraheli byageze n’aho bisabira ko Trump ahabwa igihembo cy’amahoro cya Nobel.”
© Lazizi.online – Ikinyamakuru cyimakaza ukuri n’ubusesenguzi.