
Nyuma y’imvururu zabaye mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona (Rwanda Premier League) wahuje Bugesera FC na Rayon Sports wabereye kuri Stade ya Bugesera ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, ubwo Bugesera FC yari ifite ibitego 2-0, aho igitego cya kabiri cyatsinzwe na Umar Abba kuri penaliti, cyabaye inkomoko y’izo mvururu, abafana batangira gutera amabuye mu kibuga. Icyo gihe Abari bayoboye umukino bafashe icyemezo cyo kuwuhagarika ugeze mu munota wa 57.
Uyu munsi kuwa 19/Gicurasi/2025 Komisiyo ishinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FEWAFA) yanzuye ko umukino Bugesera FC na Rayon Sports wahagaze utarangiye kubera umutekano muke, uzongera gukinwa ku wa Gatatu ugakomereza ku munota wa 57.
FERWAFA yatangaje kandi ko umukino uzakinwa nta bafana bahari, uretse gusa abagize komite nyobozi y’ikipe bemerewe kwitabira.
UMUSOZO

Ibi bigomba kubera urugero n’andi makipe. Kwidagadura uteza umutekano muke sibyirwanda
Ariko ama ekipe yiwacu mu Rda aba asekeje pe! Ubundi bazakureho ibyo kurushanwa hage hiberaho imikino ya gishuti mu Rwanda nta ekipe nimwe nzima irimo pe!
Ahubwo nibakuze abato bafite impano zo gukina Wenda bazawuzamura!