umuti wa mbere wa malariya ugenewe impinja wemejwe gukoreshwa

Ku nshuro ya mbere hakozwe umuti wa malariya wihariye ugenewe impinja n’abana bato cyane ukaba umaze kwemezwa n’inzego z’ubuvuzi uyu muti utegerejwe mu bihugu bya afurika mu byumweru biri imbere aho ugiye gufasha gukemura icyuho cy’ubuvuzi bwari buriho ku bana batarageza ku biro 4.5

mu mwaka wa 2023 malariya yishe abantu bagera ku 597,000 muri bo abagera kuri 75% bari abana bari munsi y’imyaka itanu hafi ya bose bakaba barapfiriye muri afurika kuba nta muti wabagenewe wari uhari byashyiraga ubuzima bwabo mu kaga Umuti mushya wakozwe n’uruganda rwa Novartis uzatangira gutangwa vuba kubuntu mu bihugu byugarijwe na malariya,ubuyobozi bwa Novartis buvuga ko ari intambwe ikomeye mu kurengera ubuzima bw’impinja no kurwanya malariya ku rwego rw’isi yose muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *