
Mu bice by’amajyepfo y’Ubuyapani, hatangajwe inkuru y’umutingito wa magnitudo 5.5 wabaye kuri uyu wa Kane, tariki 3 Nyakanga 2025, ukaba wabaye iminsi ibiri mbere y’itariki yahanuwe nk’igihe cy’ibiza bikomeye n’umuhanuzi w’Ubuyapani witwa Ryo Tatsuki uzwi nka Baba Vanga.
Uyu mutingito wagaragaye mu kirwa cya Tokara, kimwe mu bice bikunze kwibasirwa n’ibiza mu Buyapani. Ni uturere dusanzwe tunazwiho kugira ibikorwa by’iruka ry’ibirunga, ndetse abatuye muri aka gace basanzwe biteguye mu buryo buhoraho.
Ryo Tatsuki, washyizwe mu majwi nk’umuhanuzi mushya wa Aziya, azwi cyane kubera igitabo cye cyitwa “Watashi ga Mita Mirai” yasohoye bwa mbere mu 1999. Iki gitabo cyahanuye ibiza n’ibindi bintu byagiye bigaragara, birimo n’ibitero byo ku itariki ya 11 Nzeri 2001 muri Amerika. Gusa haherutse kumvikana cyane igice cyavuga ko ku ya 5 Nyakanga 2025, Ubuyapani buzibasirwa n’umutingito ukomeye cyane uturutse ku nkubi y’imitingito n’umuraba munini (tsunami) uzasenyera ibice bikomeye by’igihugu. Ibi byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, benshi batangira kugereranya ibyabaye tariki ya 3 n’ibyahanuwe mu gitabo cya Tatsuki.
Nubwo umutingito wabaye ku ya 3 Nyakanga utateje tsunami, byateye ubwoba abaturage n’abakerarugendo bari mu bice byegereye ahabaye icyo kiza. Abashakashatsi n’abahanga mu bijyanye n’isi bagaragaje ko n’ubwo umutingito ari ibintu bisanzwe bibaho mu Buyapani, bidakwiye kwemezwa ko bihuye n’ibyahanuwe nta bimenyetso bya gihanga bifatika.
Prof. Naoya Sekiya wo muri Kaminuza ya Tokyo yagize ati: “Kugeza ubu nta buryo dufite bwo gutahura igihe nyacyo umutingito uzabera. Ntabwo ibyo umuntu avuga cyangwa yanditse bihita bihuzwa n’ukuri k’ubumenyi.” Dr. Kimiro Meguro, impuguke mu guhangana n’ibiza, yasobanuye ko kugendera ku buhanuzi bishobora guteza impungenge n’akajagari mu bantu, aho abantu bashobora gusiga ingo zabo cyangwa gusubika ingendo ku bw’inkuru zidafite gihamya.
Icyakora, bamwe mu bantu batari bake mu Buyapani n’ahandi bemeza ko Tatsuki ari umuntu ufite impano idasanzwe. Ibyo byatumye abantu bamwe basubika ingendo, abandi bakimuka ku manywa y’ihangu bajya gushaka aho baruhukira hari umutekano, bituma hatakara miliyari z’amafaranga mu rwego rw’ubukerarugendo.
Inzego za leta zakomeje gutanga ubutumwa bwo guhumuriza abaturage, zibasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza y’inzego z’umutekano no kugendera ku makuru yizewe, aho guhubukira ibihuha bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Inkuru y’uyu mutingito yasohowe n’ibitangazamakuru birimo The Economic Times, The Times of India, ndetse na IBTimes UK, aho hose hasohotse inkuru zivuga uko uyu mutingito waje mu gihe abantu benshi bari bategereje itariki ya 5 Nyakanga kubera ibyo Tatsuki yari yarahanuye.