Umuyobozi Mukuru wa UNHCR ari mu ruzinduko mu Rwanda

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira ubufatanye n’u Rwanda n’abafatanyabikorwa mu kurengera impunzi no gushaka ibisubizo birambye.

Ku wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama, Grandi yahuye na Minisitiri ushinzwe Ibiza, Gen. Maj (Rtd) Albert Murasira, aho baganiriye ku byerekeye kongera ubushobozi, kwimakaza kwinjizwa mu muryango nyarwanda no kurengera uburenganzira bw’impunzi, bongera gushimangira ubufatanye hagati ya UNHCR na Guverinoma y’u Rwanda.

Ubufatanye mu gusubiza impunzi mu bihugu byazo

Uruzinduko rwa Grandi ruje nyuma y’uko mu kwezi gushize u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na UNHCR basinye amasezerano yo gufasha mu gusubiza impunzi ku bushake mu bihugu byombi.

Ku wa Mbere, Abanyarwanda basaga 530 bari mu nkambi muri RDC basubijwe mu gihugu, mu rwego rw’ubushake bw’ibihugu byombi bwo gushyira mu bikorwa ayo masezerano.

Minisiteri ishinzwe Ibiza yatangaje ko uru ruzinduko rw’uyu muyobozi wa UNHCR rugaragaza ubufatanye bukomeye hagati y’impande zombi, ndetse rukaba ikimenyetso cy’ubushake bwo guharanira ibisubizo birambye kandi birimo bose.

Imibereho y’impunzi mu Rwanda

U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga 135,000 kugeza mu Ukuboza 2024, ahanini zituruka muri RDC na Burundi.

Izi mpunzi ziri mu byerecyezo byo kuva mu nkambi zisanzwe zikajya mu miryango icumbikiye cyangwa mu midugudu mishya ishyirwaho, nk’uko biteganywa na gahunda y’Isi yose y’ubufatanye mu gukemura ikibazo cy’impunzi (Global Compact on Refugees).

Intego ni uguteza imbere kwigira ku mpunzi, kwinjizwa mu muryango mugari, no kurushaho kubaka ibisubizo birambye ku mpunzi ndetse n’abazicumbikiye.

Ubufatanye bushya mu iterambere

Ku wa Mbere, tariki ya 25 Kanama, UNHCR–Rwanda hamwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) basinye Gahunda y’Igihugu y’Ubufatanye (Joint Country Action Plan) ya 2025–2027, igamije guteza imbere kwigira ku mpunzi mu nzego zirimo: ingufu, amazi, ubwikorezi, uburezi, n’imibereho myiza.

Iyi gahunda ihujwe na gahunda y’u Rwanda yo gufasha impunzi kwigira (Sustainable Refugee Graduation Strategy) 2025–2030, ndetse n’ibyerekezo by’iterambere u Rwanda rwihaye muri National Strategy for Transformation (NST2).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *