Umuyobozi wa NATO yatanze impuruza ku ntambara ya Gatatu y’isi

Mark Rutte, umunyamabanga mukuru wa NATO uherutse gutorerwa uyu mwanya, yatangaje amagambo akomeye yatumye benshi batekereza ku byago isi ishobora guhura nabyo mu gihe kiri imbere.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mpuzamahanga, Rutte yavuze ko intambara ya gatatu y’isi ishobora gutangira mu gihe kimwe, binyuze mu gitero cy’Ubushinwa buyobowe na Perezida Xi Jinping, ndetse n’icya Perezida Vladimir Putin wa Russie.

Rutte yavuze ko intambara y’isi ya gatatu ishobora gututumba mu gihe Perezida Xi yaba afashe icyemezo cyo gutera Taiwan, bigakekwa ko bishobora kuba bitarenze umwaka wa 2027. Mu gihe nk’icyo, ngo Putin yahita abona ko ari amahirwe yo kugaba igitero ku bihugu bya NATO byo ku mugabane w’u Burayi, ku buryo isi yose yaba iri mu ntambara ku mpande ebyiri icyarimwe. Avuga ko iyi myitwarire yakorwa ku bw’impamvu z’ibanga, aho Xi yaba atanze itegeko ry’ibanga kuri Putin, rigamije gushaka ko isi itabona uburyo bwo kwirwanaho vuba.

Rutte yashimangiye ko ibihugu bya NATO bidakwiye kugira icyizere gikabije, ahubwo bikwiye kongera ubushobozi bwabyo bw’ubwirinzi. Yasabye ko habaho kongera ingengo y’imari ishorwa mu gisirikare, kugira ngo u Burayi butazatungurwa nk’uko byagenze mu ntambara ebyiri zabanje. Yongeyeho ko nta na kimwe cyerekana ko Putin yaba agiye guhagarika intambara muri Ukraine, ahubwo ko akomeje kwiyubaka no gutegura indi ntambara.

Mu rwego rwo kwirinda ibi byago, Rutte yasabye ko NATO yakorana bya hafi n’ibihugu byo mu karere ka Indo-Pacific, by’umwihariko bifite aho bihurira n’ubutegetsi bwa Xi Jinping. Avuga ko ubufatanye bw’akarere k’Isi yose ari bwo buryo bwo kubuza ibihugu bikomeye gukomeza kwigerezaho no gukangisha isi n’intambara z’ikirenga.

Nyuma y’aya magambo, ubutegetsi bwa Kremlin buyobowe na Dmitry Medvedev ntibwatinze gusubiza. Mu mvugo ye isekeje ariko irimo uburakari, Medvedev yavuze ko Rutte ashobora kuba yarafashe ibiyobyabwenge byo mu Buholandi, ndetse amusabira koherezwa muri Siberia aho abantu boherezwa nk’igihano. Iyi mvugo igaragaza ko u Burusiya bwakiriye nabi cyane ibyavuzwe na Rutte.

Iyi mvugo ya Mark Rutte yazamuye impaka zikomeye mu banyapolitiki no mu banyamakuru ku isi, bamwe bakavuga ko ari ukwirarira cyangwa gukabya, abandi bakavuga ko ari ubushishozi bukwiye gushyirwa ku rwego rwo hejuru. Icyakora, ibi byose bibaye mu gihe isi ikomeje kwibona mu mwuka w’intambara n’umutekano muke, bishingiye ku ntambara ya Ukraine, ibibazo bya Taiwan, ndetse n’ubushyamirane bukomeje hagati y’ibihugu bikomeye bifite intwaro za kirimbuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *