Umuyobozi w’Umurenge ni muntu ki, kandi ashinzwe iki?

Mu miyoborere y’u Rwanda, umurenge ni urwego ruri hagati y’akarere n’utugari. Ubuyobozi bwawo bugira inshingano zo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gukurikirana ibikorwa byose bibera mu murenge.

Umuyobozi w’umurenge ni umuntu w’ingenzi cyane mu guhagararira Leta ku rwego rw’umurenge, kandi agomba kuba intangarugero mu miyoborere myiza, ubunyangamugayo no guharanira inyungu rusange.

Umuyobozi w’umurenge yitwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge (akunze kwitwa Gitifu w’umurenge). Ni umukozi wa Leta uba wagiriwe icyizere n’inzego zimushyiraho, kugira ngo ashyire mu bikorwa politiki z’igihugu ku rwego rw’umurenge. Iyo ugeze ku murenge, ni we uyobora urwego rw’imiyoborere rwegereye abaturage kurusha akarere, kandi asabwa kugira ubushishozi n’ubushobozi bwo gukemura ibibazo byihutirwa.

Inshingano ze zirimo:Kuyobora ibikorwa byose by’umurenge, haba iby’iterambere, imiyoborere, n’imibereho myiza y’abaturage;Guhuza ibikorwa by’inzego zose zikorera mu murenge n’abafatanyabikorwa;Gukurikirana uko gahunda za Leta nka Girinka, VUP, Ubudehe, Mituweli, n’izindi zishyirwa mu bikorwa neza;Gukemura ibibazo by’abaturage binyuze mu biganiro no gufatanya n’inzego z’ibanze;Gutanga raporo ku karere ku bijyanye n’ibikorwa biri mu murenge; Gukorana n’inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha no kunga abaturage.

Umuyobozi w’umurenge aba agomba kumva abaturage be, akabegera, akumva ibibazo bafite kandi agafatanya na bo gushaka ibisubizo birambye. Iyo hari ikibazo mu kagari cyangwa mu mudugudu, biturutse ku baturage cyangwa ku bayobozi b’inzego z’ibanze, gitifu w’umurenge aba ari we wacyakira mbere yo kukijyana ku rwego rw’akarere.

Kugira umurenge utekanye, uteye imbere kandi ushyira abaturage imbere, bisaba ko umuyobozi wawo agira ubwitange, ubushishozi, umuco wo gukorera hamwe n’ukwemera guhora ari hafi y’abaturage. Iyo abaye umuntu wifungirana mu biro, abaturage bamufata nk’utabavugira. Ariko iyo yegereye abaturage, akabumva, akabakorera, baramwizera, bakamwubaha, ndetse bakanamufasha kugera ku ntego z’umurenge.

Umuyobozi mwiza w’umurenge ni ishingiro ry’iterambere rishingiye ku muturage, Ni yo mpamvu, niba wifuza kubona impinduka aho utuye, menya umuyobozi w’umurenge wawe, ujye umusura, umuganirize, umugezeho ibitekerezo byubaka kandi umufashe gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje. Iterambere ntiritangwa gusa na Leta, rituruka ku bufatanye hagati y’abayobozi n’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *