Umwarimukazi akurikiranyweho gusambanya umunyeshuri nyuma yo kumusindisha no kumuha imiti igabanya kwiheba

Muri Mumbai ho mu Buhinde, haravugwa inkuru iteye inkeke y’umwigisha w’umugore w’imyaka hafi 40 ukekwaho gusambanya umunyeshuri w’umuhungu nyuma yo kumusindisha no kumuha imiti igabanya kwiheba izwi nka anti-anxiety pills.

Uwo mwarimu wigishaga ku ishuri rikomeye ryigenga muri Mumbai, yatangiye kugirana umubano ukomeye n’uwo munyeshuri kuva mu mpera z’umwaka wa 2023 ubwo bari kumwe mu itsinda ry’imbyino ryo ku ishuri. Nyuma y’igihe gito, uwo mubano warushijeho gukomera, bituma amujyana kenshi hanze y’ishuri.

Nk’uko bivugwa mu nyandiko z’iperereza, uwo mwarimu yafatanyaga n’inshuti ye y’umugore mu buryo bwo kumushuka. Bivugwa ko bamujyanaga mu modoka, bakamujyana mu mahoteli akomeye y’inyenyeri 5 , aho bamuhaga inzoga ndetse n’imiti igabanya kwiheba kugira ngo batume atamenya ibiri kumubaho. Ibi bikorwa byamaze hafi umwaka wose.

Umuryango w’uwo mwana watangiye kugira amakenga ubwo yatangiraga kugaragaza impinduka mu myitwarire ye. Yaranzwe no, kugira umunaniro ukabije no kwiheba, ndetse no kwitinya. Ibi byabaye nyuma y’igihe yari amaze arangije ibizamini bisoza amashuri yisumbuye. Uwo mwarimu nyuma yaho yongeye kugerageza kuvugana n’uwo munyeshuri binyuze ku mukozi wabo wo mu rugo, bituma umuryango we ujya kubibwira inzego z’umutekano.

Urwego rushinzwe iperereza mu Buhinde rwatangaje ko uwo mwarimu n’inshuti ye bashinjwa ibyaha bikomeye birimo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure, kumutega imiti igira ingaruka ku bwonko, kumushyiraho igitutu, ndetse no kumwinjirira mu buzima bwe bwite. Ibyaha byose bikurikiranwa hakurikijwe itegeko rigenga kurengera abana b’abahohotewe rizwi nka POCSO Act (Protection of Children from Sexual Offences), amategeko y’igihugu ya Indian Penal Code (IPC), n’Itegeko rya Juvenile Justice rigena uburenganzira bw’abana n’imibereho yabo.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, uwo mwarimu yajyanywe imbere y’urukiko maze ategekwa gukora isuzuma ry’ubwonko kugira ngo harebwe niba afite ibibazo byo mu mutwe. Polisi yanatwaye imodoka ye kugira ngo iyisuzume ndetse irimo no gusuzuma ibikoresho by’ikoranabuhanga yakoresheje, harimo n’ubutumwa yohereje kuri telefoni n’imbuga nkoranyambaga.

Amazina y’uwo mwana ntiyatangajwe kugira ngo harindwe ubuzima bwe nk’uko amategeko abiteganya. Iyi nkuru yababaje benshi mu bayobozi b’amashuri, ababyeyi n’abanyeshuri, ndetse ishyira mu majwi ikibazo gikomeye cy’abigisha batubahiriza amahame y’umwuga, bagashora abana mu byaha bikomeye by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *