
Kuri uyu wa kabiri tariki 08/07/2025 Umuhoza Ingabire Victoire (IVU), yageze mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho yagiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Akaba akurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.
Ingabire Umuhoza Victoire yatawe muri yombi na RIB ku wa 19 Kamena 2025 ku busabe bw’ubushinjacyaha mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko rukuru mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be.
Mu kwiregura Ingabire Umuhoza Victoire yatanze impamvu eshatu zigaragaza ko atiteguye Kuburana. Impamvu ya mbere yavuze ko yahabwa igihe gihagije agasoma neza dosiye y’ikirego kuko yayihawe ku wa gatandatu ushize bityo nta gihe yagize cyo kwiga kuri dosiye, impamvu ya kabiri yavuze ko ategereje umwunganizi we mu mategeko uzaturuka mu gihugu cya Kenya ndetse yagaragaje ko dosiye yahawe yanditse mu buryo bucucikiranye bitigeze bimworohera kuyisoma.
Hashingiwe ku mbogamizi zagaragajwe n’uregwa, Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro ko Ingabire Victoire umuhoza ahabwa igihe gihagije cyo kwitegura no kwiga kuri dosiye urubanza tuzakomeza ku wa 15 Nyakanga 2025.