Urubyiruko rw’u Rwanda rusabwa kuba maso kuko agakoko gatera SIDA kakigaragara—Minisitiri w’Ubuzima

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yaburiye urubyiruko ko nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu guhangana na Virusi itera SIDA (VIH), iki cyorezo kigihangayikishije, cyane cyane mu rubyiruko aho kiri kongera kugaragara ku kigero cyo hejuru.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru, ubwo u Rwanda rwiteguraga kwakira inama mpuzamahanga ya 13 y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abashakashatsi ku ndwara ya SIDA (IAS 2025), iri kubera i Kigali kuva tariki ya 13 kugeza 17 Nyakanga 2025. Iyo nama izwi nka IAS Conference on HIV Science niyo ihuza inzobere zitandukanye ku isi mu bushakashatsi n’ingamba zo kurwanya SIDA.

Uyu muhango watangijwe ku mugaragaro ubwo abitabiriye inama bifatanije n’abaturage ba Kigali mu bikorwa bya siporo bya Car Free Day bibera kabiri mu kwezi, aho Minisitiri Nsanzimana yifatanyije n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva.

Mu ijambo rye, Minisitiri Nsanzimana yavuze ko igihe cy’urubyiruko ari ikigoye ariko kirimo n’amahirwe menshi. Ati:
“Ni igihe umuntu aba afite imbaraga, ubwenge n’intego, ariko ni n’igihe gikwiye kwitonderwa kuko umubiri ufite uyu munsi niwo uzakumara ubuzima bwawe bwose.”

Yongeyeho ko kutitwararika ku buzima mu gihe cy’ubuto bishobora gutera ingaruka zikomeye mu buzima bwo mu myaka iri imbere, harimo no kwandura Virusi itera SIDA.

Yagize ati:
“Hari bamwe mu rubyiruko bumva ko VIH/SIDA atakibaho, bitewe n’uko bakuze babona hari imiti, ariko ndagira nti iracyahari. Turabakangurira kwifata, gukoresha agakingirizo, no kwirinda imibonano idakingiye.”

Dr. Nsanzimana yanavuze ko kwandura VIH mu gihe cy’ubuto bitazahaza gusa ubuzima bw’umuntu ku giti cye, ahubwo bibera umutwaro umuryango n’igihugu muri rusange, kuko nubwo hari imiti ifasha kuyirwanya, ntirakira burundu.

Intambwe yatewe n’u Rwanda

Ministeri y’Ubuzima yatangaje ko u Rwanda rwagabanyije ubwandu bushya bwa VIH ku kigero cya 76% mu myaka 15 ishize.

U Rwanda kandi rwasohoje intego za UNAIDS 95-95-95, aho:

  • 95% by’abanduye bazi ko banduye,
  • 95% muri bo bafata imiti,
  • 95% y’abafata imiti ifasha kugabanya virusi ku kigero kitayanduza.

Nubwo bimeze bityo, ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu 2019 (Rwanda Population-based HIV Impact Assessment – RPHIA) bwerekanye ko ubwandu bwa VIH mu bantu bafite imyaka hagati ya 15-49 bungana na 2.7%. Mu bana bari munsi y’imyaka 15, ubwandu ni 0.5%.

Hari abantu bakuru 5,400 bandura VIH buri mwaka, bikaba bikomeje kugaragara cyane mu bagore (3.7%) kurusha abagabo (2.2%).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *