Nkuko ubushize twabagejejeho inama zabafasha kugira urukundo rutekanye, urushako ndetse n’umuryango, uyu munsi Lazizi twifashishije urubuga rwitwa Love, Affection & Psychology twabateguriye inama 5 ziyongera kuzo twabahaye ubushize.

Gusangizanya inzozi n’intumbero
Iyo abakundana bahuja intego n’umugambi biroroshye guhuza imbaraga no gukomera mu rugo rwabo bombi. Mugene intego z’igihe gito n’iz’igihe kirekire, mwishimane kandi mwishimira aho mugeze mu iterambere ryanyu mwembi. Mugere ku ntego zanyu muzirwaniye nk’itsinda Atari umuntu ku giti cye (murwanirane ishyaka kandi muterane umwete).
Gusangira impinduka z’ubuzima
Ubuzima bwuzuyemo impinduka zihoraho kandi ziza zitunguranye zaba nziza ndetse n’imbi. Mu rukundo mujye mukomera kandi mukomezanye, fasha mugenzi wawe gukura muri uko gukomera mu gihe ari umunyantege nke, ingaruka zibe iza mwembi ntizibe iz’umuntu umwe nkaho muhanganye. Muhore mushikamye kandi mwunze ubumwe mu mpinduka uko zaba zimeze kose.

Kudahishanya umutungo
Amafaranga akunze kuba impamvu ikomeye yo gusenyuka kw’imiryango kimwe n’ubundi butunzi mu gihe bitavugwaho rumwe ariko mwirinde ko byababera imbogamizi mu rugendo rwanyu. Mu rukundo mubwizanye ukuri ibyerekeye amafaranga n’imitungo, mufatire hamwe ibyemezo byereke ikoreshwa ry’amafaranga, mwirinde kugira ayo mukoresha rwihishwa cyangwa umwenda ufatwa undi atabizi. Mwihe intego yo kuba inyangamugayo ku ikoreshwa ry’amafaranga.
Kubahana
Aho kubahana kutari, ntibishoboka ko urukundo rugira umutekano. Mu rukundo ntimugatongane cyangwa ngo mutukane kuko ibyo ubwabyo bikora abatazi icyo gukora, mwubahane kandi buri umwe yubahe ko ibitekerezo bya mugenzi we bitandukanye n’ibye, murangwe n’ubugwaneza mu gihe habayeho gukimbirana. Muharanire kwitanaho kandi mu bwubahane.
Impumuro y’urukundo ihoreho
Biragoye ko iyo mpumuro ubundi ihoraho, ariko ni inshingano z’abakundana guharanira ko idatakara. Mu rukundo impumuro izahoraho nushimira umuntu aho yakoze neza kandi ukamwereka amakosa yakoze mu rukundo utagamije kumuhutaza, mugerageze gutungurana mu tuntu duto duto kandi bya hato na hato, ntimuzahagarike kubwirana amagambo y’urukundo. Muharanire ko urukundo rwanyu ruhora ari ruzima kandi rugoswe n’ibyiyumvo by’abakundana.
Urugo si gereza umuntu ahangayikiramo ahubwo ni ahantu ho kwishimira mwerekana urukundo, ubwubahane, musangiye inzozi n’intumbero, mwishimanye kandi murwanirana ishyaka. Ibi iyo abantu bizera Imana biraborohera kuko umuntu wese aba asobanukiwe inshingano ze. Aya si amahame y’urugo, ariko ni imyitwarire ishobora kugufasha mu iterambere ry’urugo rwawe. Bihera mu gihe abantu batangiye umushinga wo kubana.
