Urukiko Rukuru rwa Kigali rwemeje igifungo cya burundu cya Denis Kazungu

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwatesheje agaciro ubujurire bwa Denis Kazungu, rushimagira icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rw’Ibanze, rwari rwamukatiye igifungo cya burundu.

Kazungu yari yajuririye icyemezo cyari cyamukatiye igihano cy’igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha gikomeye cyo kwica abantu 13 mu mwaka wa 2024.

Urubanza rwe rwari rwarakurikiranywe cyane n’abanyarwanda ndetse n’amahanga bitewe n’uburemere bw’ibyaha yari akurikiranyweho. Kazungu yahamijwe icyaha cyo kwambura ubuzima abantu batandukanye mu buryo bw’ubugome, bamwe muri bo bakaba baraburiwe irengero igihe kirekire mbere y’uko imibiri yabo iboneka

Umwanzuro w’Urukiko Rukuru washyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, wemeza ko nta mpamvu n’imwe ifatika Kazungu yagaragaje mu bujurire bwe, bityo igihano yahawe kigumaho uko cyari kiri.

Kazungu azakomeza gukorera igihano cye muri gereza, aho azamara ubuzima bwe bwose.

Iki cyemezo gifatwa nk’intambwe ikomeye mu guha ubutabera imiryango y’abazize ayo mahano ndetse no kwerekana ko ubutabera bw’u Rwanda budahana gusa, ahubwo bunatanga ubutumwa bwo gukumira ibyaha nk’ibi mu muryango nyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *