Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwatesheje agaciro ubujurire bwa Bishop Gafaranga ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwemeje ko Habiyaremye Zacharie, wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya “Bishop Gafaranga”, akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, rutesha agaciro ubujurire yari yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata cyari cyamufunze by’agateganyo.

Habiyaremye akurikiranyweho icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina bivugwa ko yakoreye umugore we, Murava Annette, mu ijoro ryo ku wa 29 Mata 2025. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yamukubise ivi mu nda, akanamuniga kugeza ataye ubwenge. Raporo ya muganga yerekanye ko Murava yagize ibikomere ku nda no ku ijosi, ndetse agahorana ibimenyetso by’agahinda gakabije (depression).

Iburanisha ryo ku rwego rwa mbere ryabereye i Nyamata tariki ya 22 Gicurasi 2025, ryemeje ko afungwa by’agateganyo, hashingiwe ku mpungenge z’uko arekuwe byatuma iperereza ritagenda neza, ndetse n’umutekano w’uwareze ukaba wabangamirwa. Nyuma y’icyo cyemezo, Gafaranga yajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ariko ubujurire bwe bwateshejwe agaciro kuri uyu wa kane.

Mu gihe iperereza ryari rikomeje, Murava Annette yagiye agaragara mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga asaba imbabazi ku mugabo we, avuga ko amukunda kandi yifuza ko bongera kubana mu mahoro. Ariko ubushinjacyaha bwavuze ko ayo magambo ashobora kuba ashingiye ku bibazo by’ihungabana, ndetse ko ubuzima bwe bwo mu mutwe butari ku rwego rwiza nk’uko byemejwe na raporo za muganga.

Ifoto: Anette Murava na Habiyaremye Zacharie (uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’) mu bihe byabo byiza nk’umugabo n’umugore, mbere y’uko hatangazwa ibirego bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Kugeza ubu, Gafaranga afungiwe by’agateganyo mu gihe hategerejwe itariki y’iburanisha ku mizi y’ibyaha aregwa. Uru rubanza rukomeje gukurikiranwa n’abatari bake, by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bamumenye atanga inyigisho zijyanye n’ukwemera, ariko benshi bakaba bashishikajwe no kumenya ukuri ku byaha bikomeye ashinjwa.

Inzego z’ubutabera zavuze ko iperereza rikomeje, kandi ko icy’ingenzi ari uko ukuri kuzagaragara biciye mu mucyo no kubahiriza amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *