Urukundo rw’Abastar: Impamvu rurangira vuba ndetse n’amasomo Twese Twakuramo

Kuki ingo z’ibyamamare (bastar) zikunda gusenyuka vuba? Ubutumwa Bwubaka Abashakanye Bose ,Hari igihe usoma cyangwa wumva inkuru ku bantu b’ibyamamare (abastar) batandukanye, wibaza impamvu urukundo rwabo rutamara igihe. Ukibaza uti: “Ese kuki abantu bafite amafaranga, ubwiza, amazina n’ibindi byose bifuzwa na benshi batabasha kuramba mu rukundo?” Icyo kibazo kirakomeye, ariko nanone gifite ibisobanuro n’amasomo buri wese yakwigiraho.

Mu buzima bw’umuntu usanzwe, iyo urugo rugize ikibazo, abenshi babiganiraho hagati yabo, bikemuka. Ariko ku byamamare, buri kibazo gishyirwa ku mugaragaro, mu binyamakuru, ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’abafana n’abatanga ibitekerezo by’ubujyanama bose bakagishyiramo akabo. Ibi byonyine bihagije gutuma ikibazo gito cyakura kikaba nk’umuriro utazima.Ikindi gikomeye ni uko akazi kabo kabasaba guhura n’abantu benshi, gukora amasaha menshi, no kugenda cyane. Utekereze umuntu w’umu-artiste ujya gutaramira muri Amerika, umugabo cyangwa umugore we asigaye mu Rwanda cg ahandi. Icyo cyuho cy’igihe no kuba batabana gihoraho gituma n’ubucuti n’amarangamutima bicika buhoro buhoro.

Abastar kandi baba bafite ubukire nuburyo babona amafaranga Kandi meshi ndetse tutirengagije igikundiro. Iyo umuntu yumva ko ashobora kubona uwo ashaka nicyo ashaka igihe ashakiye, ashobora kutita ku kubaka umubano arimo agashiduka yawirengagije. Hari igihe ubuzima bwabo burangwa no “kuzamuka no kugwa” vuba, ari na ko bigenda no mu rukundo rwabo.

Ariko n’ubwo izo mpamvu zose ziba zihanze, si uko biba bitakemuka. Hari ibyamamare byubatse ingo zikomeye, kandi hari amasomo bashobora kwigiraho kimwe n’abandi bose. Igihe cyose abantu bombi bihaye intego yo kubaka urukundo rukomera, bishoboka.Buri rugo, rwaba urw’abastar cyangwa urw’abantu basanzwe, rukenera ibiganiro byimbitse, kumva no kubabarirana, kubaha igihe cyanyu bwite mutari kuri telefone cyangwa ku mbuga nkoranyambaga. Kumenya ko urukundo atari gusa ibyishimo by’amarangamutima, ahubwo ari icyemezo umuntu afata buri munsi cyo guhitamo mugenzi we.Urukundo rurakomerwa, ariko narwo rugira imirimo. Rurimo ibyiza n’ibikomeye. Ariko iyo abantu bombi bagize uruhare mu kurwubaka, rushobora kuba isoko y’ibyishimo birambye, n’iyo baba bazwi hose ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *