uru ni urutonde rw’abakuru b’igihugu bayoboye u Rwanda kuva rwabona ubwigenge kugeza none?

Amateka agaragaza u Rwanda nk’igihugu cyatangiye kwiyubaka mu mwaka w’i 1200. rukaba rwaratwarwaga n’ingoma ya cyami kugera igihe rwabaye ingaruzwamuheto rugakolonizwa n’abadage kuva mu mwaka wa 1894 kugeza 1916 ndetse n’ababiligi kuva 1916 kigera 1962 mbere y’uko rubone ubwigenge.

Abantu b’ingeri zitandukanye bakunze kwibaza ku bakuru b’ibihugu bamaze kuyobora u Rwanda u Rwanda guhera rutangiye gushaka no guharanira ubwigenge kugeza ubu muri 2024.

Uru ni urutonde rwabo uko bagiye bakurikirana n’igihe bagiye bamara ku butegetsi

  1. MBONYUMUTWA Dominique: uyu yabaye perezida w’u Rwanda mu gihe kingana n’umwaka umwe gusa guhera 28/01/1961 kugera 26/10/1961.

Perezida MBONYUMUTWA Domonique yabaye perezida w’u Rwanda ubwo rwari ruri gutandukana n’ingoma ya cyami rwinjira muri repubulika mu gisa n’inzibacyuho. akaba yaravutse mu 1921 aza nokwitaba Imana 26/07/1986 nyuma y’imyaka igera kuri 25 avuye ku butegetsi.

2. KAYIBANDA Gregoire: uyu yabaye perezida w’u Rwanda mu gihe kingana n’imyaka 12 uhereye 1961 kugera 1973

KAYIBANDA Gregoire yabaye perezida w’u Rwanda nyuma y’amezi abiri gusa (2) MBONYUMUTWA Dominique avuyeho guhera 26/10/1961 kugera kuri 04/07/1973 akuwe ku butegetsi(coup d’etat) n’inshuti ye y’ibihe byose HABYARIMANA Juvenal. akaba yaravutse ku 01/05/1924 yitaba Imana 15/12/ 1976.

3. HABYARIMANA Juvenal: uyu yabaye Perezida w’u Rwanda mu gihe cy’imyaka igera kuri 21 guhera 1973 kugera 1994.

Gen. Maj HABYARIMANA Juvenal,perezida wa 3 w’u Rwanda

Jenerali majoro HABYARIMANA Juvenal yabaye perezida wa gatatu wayoboye u Rwanda nyuma yo guhirika ku butegetsi(coup d’etat) inshuti ye magara KAYIBANDA Gregoire. akaba yaramaze ku butegitsi imyaka igera kuri 21 guhera 05/07/1973 kugera 06/04/1994. akaba yaravutse 08/03/1937 yitaba Imana kuwa 06/04/1994 azize impanuka y’indege yarashwe yitegura kumanuka ku kibuga cy’indege.

4. Dr. Theodole SINDIKUBWABO: Yabaye perezida w’u Rwanda igihe kingana n’amezi atatu(3)

Dr.Theodole SINDIKUBWABO, perezida wa 4 w’u Rwanda.

Dr. Theodole SINDIKUBWABO yabaye perezida wa 4 w’u Rwanda akaba ari nawe mu perezida wayoboye u Rwanda igihe gito cyane kuko yaruyoboye amezi atatu gusa kuva 09/04/1994 nyuma y’iminsi itatu(3) perezida HABYARIMANA Juvenal amaze gupfa kugera 19/07/1994 arekuye ubutegetsi agahunga igihugu nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorerwaga abatutsi. yavutse 1928 yitaba Imana 1998.

5. BIZIMUNGU Pasiteri: uyu yabaye perezida w’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 6

BIZIMUNGU Pasiteri, perezida wa gatanu w’u Rwanda

BIZIMUNGU Pasiteri yabaye perezida wa gatanu w’u Rwanda, akaba yaramaze kuri uyu mwanya imyaka igera kuri itandatu nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi guhera 19/07/1994 kugera 23/03/2000. yavuye ku butegetsi yeguye, muba perezida bose bose bayoboye u Rwanda bakava ku butegetsi niwe ukiriho.

6. Maj. Gen Paul KAGAME: perezida wa gatandatu w’u Rwanda kuva 2003 kugera none.

Nyakubahwa perezida Paul KAGAME, perezida w’u Rwanda

Nyuma y’aho BIZIMUNGU Pasiteri yeguriye ku nshingano zo kuyobora igihugu mu mwaka wa 2000 General Major Paul KAGAME yayoboye u Rwanda mu nzibacyuho nyuma yo gutorwa no kwemezwa n’inteko ishinga amategeko. nyuma y’aho yiyamamariza kuba perezida wa Repubulika y’u Rwanda atorwa n’abanyarwanda mu mwaka wa 2003. akaba yaravutse 23/10/1957.

Nyakubahwa Paul KAGAME yatorewe manda ya mbere y’imyaka irindwi yo kuyobora u Rwanda kuva 2003 kugera 2010.

yongeye kandi kugirirwa icyizere gikomeye n’abanyarwanda bamuhundagazaho amajwi bamutorera kuyobora u Rwanda kuri manda ya kabiri y’imyaka irindwi kuva 2010 kugera 2017.

Nyuma yo gusuzuma umuvuduko mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibindi bikorwa by’ikirenga bya Nyakubahwa Paul KAGAME. Abaturage barenga miliyoni enye basaba ko hahindurwa itegeko nshinga mu ngingo yaryo y’i 101 itaremereraga Nyakubahwa Paul KAGAME kwiyamamariza manda ya 3, babihamirisha kumuhundagazaho amajwi yabo mumatora ya perezida wa repubulika y’u Rwanda kongera kuruyobora kugera mu mwaka wa 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *