URwanda rwakiriye intumwa za Uganda zaje kwiga ku iterambere ry’ubwikorezi rusange

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025 ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) cyakiriye intumwa zo mu kigo gishinzwe Umujyi wa Kampala (Kampala Capital City Authority – KCCA) cyo muri Uganda mu ruzinduko rwari rugamije kwiga no kungurana ibitekerezo ku ngamba n’ibikorwa u Rwanda rukoresha mu guteza imbere serivisi z’ubwikorezi rusange, cyane cyane izitangwa n’amabisi(bus).

izi ntumwa zagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru ba RTDA ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) inzego zigenzura ubwikorezi hamwe n’abatanga serivisi z’amabisi, hagamijwe kurebera hamwe uburyo bwo kubungabunga ireme rya serivisi z’ubwikorezi rusange.uru ruzinduko rubaye mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushyira imbaraga mu kubaka inzego z’ubwikorezi rusange zitanga serivisi inoze kandi zihendutse ku baturage. KCCA yashimye uburyo u Rwanda rwubatse ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’abikorera mu rwego rwo gutanga serivisi zihamye kandi zirambye.ibiganiro nk’ibi byitezweho gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Uganda, binyuze mu guhanahana ubunararibonye n’ubumenyi no gushyiraho uburyo buhamye bwo guteza imbere ubwikorezi rusange mu mijyi yo mu karere ibihugu byombi bihereyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *