Donald Trump yakiriye impano ikomeye y’indege ya Boeing 747-8 ifite agaciro ka miliyoni $400 iturutse ku muryango w’ubwami wa Qatar, nk’uko yabitangaje ku rubuga rwe rwa Truth Social. Yavuze ko iyi ndege ari “impano y’ubuntu” kandi ko izakoreshwa by’agateganyo nka Air Force One, mbere yo kuyishyikiriza Trump Presidential Library Foundation izabika amateka y’ubuyobozi bwe nyuma y’igihe cye mu biro bya Perezida

Iyi mpano yateje impaka zikomeye mu banyapolitiki n’abasesenguzi b’amategeko. Abasenateri b’Abademokarate barimo Cory Booker na Chris Murphy bavuga ko iyi mpano ishobora kurenga ku Itegeko Nshinga ry’Amerika, cyane cyane ku ngingo izwi nka Foreign Emoluments Clause, ibuza abayobozi kwakira impano ziturutse mu bihugu by’amahanga batabiherewe uburenganzira na Kongere ya Amerika
Abasesenguzi mu by’amategeko, nka Richard Painter wahoze ari umujyanama mu by’imyitwarire ya Perezida Bush, bemeza ko iyi mpano ishobora guteza ibyago ku mutekano w’igihugu no gutuma ibihugu by’amahanga bigira ingaruka ku byemezo bya politiki y’Amerika
Iyi mpano kandi yibukije abantu amagambo ya Trump mu 2017, aho yashinjaga Qatar gushyigikira iterabwoba, ibintu bihabanye n’ukuntu ayakira neza ubu .

Nubwo Trump avuga ko iyi mpano ari iy’ubuntu kandi ko byose bikorwa mu mucyo, abasesenguzi bemeza ko iyi ndege ishobora kuba ifite ingaruka ku bwigenge bw’igihugu no ku myitwarire y’abayobozi .
Kugeza ubu, Kongere irimo gusuzuma niba iyi mpano itarenga ku mategeko, ndetse hari abashaka ko Trump ahanwa cyangwa ko hakorwa iperereza ryimbitse ku byerekeye iyi mpano.
Haraza gushya