
Intsinzi si ibintu biba utabizi cyangwa ngo bibe bitunguranye cyangwa kubera amahirwe. Nk’uko Robin Sharma abivuga, intsinzi yubakwa buhoro buhoro binyuze mu bikorwa bito bya buri munsi, bikorwa uko bwije n’uko bukeye. Ibyo bikorwa bito, iyo bikomeje, bibyara ibisubizo bidasanzwe. Nubwo ibyo bikorwa biba bisa n’ibidafite ingaruka cyangwa umusaruro mu nini, iyo bisubirwamo buri munsi, bizana impinduka ikomeye.
Abantu bose bageze ku ntsinzi, yaba mu bucuruzi, mu burezi cyangwa mu buzima busanzwe, bayigeraho kubera imyitwarire ya buri munsi yuzuyemo ubunyamwuga n’umuhate. Kwizindura kare, gusoma buri munsi, kwandika intego, no gushimira Imana ikigutije ubuzima ni ibintu bito cyane ariko bifite ingaruka zikomeye iyo bikozwe buri munsi.
Igihe kiba inshuti yawe iyo ugikoresheje neza. Buri gikorwa cyiza uko gisubiwemo buri munsi, kigenda kiguhuza n’inzozi zawe. Gusa si ukubikora rimwe, ahubwo ni ukubikora buri munsi, bikaba ubuzima. Iyo myifatire niyo isiga itandukaniro hagati y’uwatsinze n’uwatsinzwe.
Ariko kandi, gutsindwa na byo ntibiza rimwe. Gutsindwa bijya gusa no kugenda usubira inyuma buhoro buhoro. Sharma avuga ko gutsindwa ari umusaruro w’ibikorwa bito twirengagiza harimo inshingano zacu, bigakorwa buri munsi kugeza aho bigutwara kure y’inzira nyayo.
Kureka gusoma, kudategura ibikwiye, kwirengagiza ubuzima bwawe cyangwa guhora wubakiye ku bwoba, byose bishobora kwiyongera buhoro buhoro bikakugusha. Nta kintu kinini biba bisa nacyo mu gihe gito, ariko igihe cyose ubyirengagije, birangira bigutwaye kure y’intsinzi.

Ikintu gitangaje ni uko intsinzi ihera kandi igashingira ku bintu bito. Uburyo bwawe bwo kubaho ni bwo buhitamo inzira ugiye gucamo cyangwa aho uzagera. Buri munsi ugira amahitamo kandi ayo mahitamo ni yo agena niba uri kwiyubakira ejo heza cyangwa uri kwisenya buhoro buhoro.
Ibi bitanga impuruza ariko binatanga n’ihumure. Ntugomba guhindura ubuzima bwawe bwose ako kanya. Tangira ubuhindure buhoro buhoro kandi buri munsi. Intambwe nto izana itsinzi nini. Kwizera imbaraga zawe za buri munsi bitanga icyizere n’ubushobozi bwo gutsinda.
Imbaraga ziri mu bikorwa bya buri munsi. Ibyo ukora uyu munsi bifite akamaro kuruta ibyo uteganya gukora mu mezi ari imbere. Nk’uko Sharma abivuga, intsinzi n’ihomba ahubwo byose birashoboka kuko biva ku byo ukora buri munsi.
Ibanga ry’intsinzi si ibanga ririmo ubwiru. Ni uguhitamo imyitwarire myiza buri munsi, kwihangana, no kwizera urugendo. Kuko ibikomeye si ibyubakwa umunsi umwe ahubwo ni ibyubakwa buri munsi.