Uwo munsi bari bateraniye hamwe kandi bahuje umutima-Menya Pentecost

Kuri iki cyumweru tariki 8 Kamena 2025, Abakirisitu ku isi yose bizihije umunsi mukuru wa Pantecositi (Pentecost), umwe mu minsi ikomeye yizihizwa n’abizera Imana ariko by’umwihariko Ubutatu bwera cyangwa se Butagatifu.

Uyu ni umunsi ukomeye cyane kandi uvuze byinshi ku bizera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwabo ukaba ufite inkomoka igaragara muri Bibiliya Yera ndetse na Ntagatifu mu gitabo cyitwa Ibyakozwe n’intumwa mu gice cya kabiri (Ibyak 2:1-12). Aha havuga ibyo gusohozwa kw’isezerano intumwa za Yesu Kristo zari zarahawe n’Umwami wabo mbere yo gusubira mu Ijuru ariko by’umwihariko mbere y’uko apfa.

Usibye kuba ari ibyabereye i Yerusalemu mu gihugu cya Isirayeli bityo Abizera Kristo Yesu muri icyo gihugu cyane cyane Abayahudi bakaba bazi uburemere bwabyo nk’ahantu byabereye, ubusanzwe Ibyanditswe byera ari byo bikubiye muri Bibiliya bigaragaza ko uyu Mwuka no mu irema wari uhari nkuko igitabo cy’Itangiriro kibigaragaza mu gice cya mbere (Itang 1:2) aho Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi.

Inkuru z’Umwuka wera zikomeza zigaruka kenshi mu mateka y’Abisirayeli (Ubwoko bw’Imana yitoranyirije) aho Isezerano rya Kera ryose muri Bibiliya usanga uwo Mwuka w’Imana yarazaga ku bahanuzi akabakoresha imirimo itandukanye mu izina ry’Imana ihoraho akongera kugenda nko; guhanura, kwerekwa ibyenda kubaho ndetse no kuburira abantu uburyo bagomba kwitwara. Urugero: “Kugeza aho Umwuka azasukirwa avuye hejuru maze ubutayu bukaba imirima yera cyane, umurima wera bakawita ishyamba.” Yesaya 32:15  

Ibi ntabwo byabaye ibyo mu bwoko bwitwa ko bwatoranyijwe n’Imana gusa(Abisirayeli) ahubwo nyuma byaje kuba no ku bandi bantu bizera Yesu Kristo uhereye ku ntumwa ze n’abandi bigishwa ubwo bari bateranye ku munsi bivugwa ko ari uwa 50 uhereye aho Yesu yazukiye akaba ari nayo nkomoko y’ijambo Pentecost. Iri jambo rikomoka mu rurimi rw’Ikigiriki “Pentēkostē” bisobanurwa mirongo itanu. Abagera ku 120 barimo na Mariya nyina wa Yesu nibo Umwuka wera yamanukiye nk’uko igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa kibigaragaza (Ibyak 1:14-15).

Usibye kuba baravugaga mu ndimi zitandukanye zavugwaga mu bihugu byinshi birimo n’ibyari bikikije igice barimo cya Yerusalemu ariko, muri iki gitabo hagaragaza ukuntu abantu bari aho batunguwe no kumva izo ndimi zivugwa n’abantu batari ba kavukire bo muri ibyo bihugu, habayeho ibitangaza bikomeye byakozwe n’izo ntumwa kubw’uwo Mwuka wera. Ntabwo byabaye iby’uwo munsi gusa kuko kugeza ubwo Kristo Yesu azagaruka Bibiliya igaragaza ko abamwizera bose bazakomeza gukoreshwa na we no kubayobora nkuko Pawulo yabibwiye Abefeso 1:13-14 ko ari ingwate.

Amateka agaragaza ko mbere y’uko uwo munsi witirirwa Pentecost, Abayahudi bawizihizaga nk’umunsi w’isarura ry’ingano no gutangwa kw’amategeko ya Mose, witwaga SHAVUOT (Umunsi w’ibyumweru) ukaba umunsi mukuru w’Abayahudi.

Uyu munsi Pentecost ntabwo ari umunsi w’Abayahudi gusa ahubwo ni umwe mu minsi ikomeye mu myizerere y’Abakirisitu aho bari hirya no hino ku isi kuko ari umunsi wibutsa ko isezerano Umwami Yesu yatanze ryasohoye nkuko turisanga muri Yohana 14:16 hagira hati “Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi mufasha wo kubana namwe ibihe byose.”

Ibi ni ibihamywa n’abantu bizera bose ku isi harimo n’abakuru b’imiryango ishingiye ku myemerere, aha twavuga nka MANIRAFASHA Innocent uyoboye umuryango w’Ubutumwa Bwiza wagize ati “Umwe mu mimaro y’Umwuka wera ni uko aduha ijambo ry’Imana ndetse akatwemeza ibyaha.” Ibi akaba yabitangarije abitabiriye amasengesho yo kuri iki cyumweru taliki 8 Kamena 2025 mu itorero abereye umukuru riherereye mu mujyi wa Kigali.

Pentecost, ni umunsi wizihizwaho gusohora kw’isezerano ry’Umwuka wera, wahawe abigishwa ba Yesu kugira ngo babe abahamya be ku isi hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *