
Amaso yakurebera mu kirere agasanga umurongo w’umukororombya, ariko aha ho ni ku butaka! Muri Peru, ahitwa Vinicunca cyangwa Rainbow Mountain, hari umusozi w’amabara asaga atandatu, ugaragara nk’uwasizwe irangi n’umunyabugeni w’ikirenga mu gihe ariko byose ni karemano.
Uyu musozi wihariye wabaye icyamamare ku isi yose mu myaka mike ishize kuko mbere wari uhishe munsi y’urubura, kugeza ubwo imihindagurikire y’ibihe yagaragaje amabara yawo yihishe mu butaka.
Vinicunca iherereye mu Ntara ya Cusco, hafi ya Pariki ya Ausangate, ku ntera ya kilometero 100 uvuye mu mujyi wa Cusco, Peru. Uri ku butumburuke bwa metero 5,200 hejuru y’inyanja, ibi bikaba bivuze ko abawugana baba bakeneye igihe cyo kwitegereza imiterere y’ikirere cyo ku misozi miremire.

Impamvu witwa “Rainbow Mountain”
Uyu musozi ugaragara nk’ikirere gishushanyije ku butaka. Ibara ritukura, umuhondo, icyatsi kibisi, ubururu, umukara n’umweru byose ni ibyavuye ku bikomoka kuri minerals zitandukanye zagiye ziteranyiriza hamwe mu gihe cy’imyaka miliyoni.
- Ibara ritukura: rikomoka kuri iron oxide
- Icyatsi: rikomoka kuri chlorite
- Ubururu n’iroza: biva kuri calcium na magnesium
- Umukara: waturutse kuri manganese
Nubwo abatuye hafi ya Vinicunca bari basanzwe bawuzi, isi yose yatangiye kuwumenya nyuma ya 2015, ubwo urubura rwinshi rwahatwikiraga rwatangiye kugabanuka. Ibi byatewe n’imihindagurikire y’ikirere, bigatuma isura yaho igaragara neza, abakerarugendo batangira kuhasura.
Mu kuhatemberera ushobora gukoresha ifarashi cyangwa kugenda n’amaguru, bitewe n’imbaraga zawe. Amasaha meza yo kuhagera ni mugitondo cya kare, kugira ngo wirinde izuba riremereye n’umwuka muke.

Inama ku basura
- Kurya intungamubiri no kunywa amazi menshi mbere y’urugendo
- Gufata umwanya wo kwitoza ingendo zo ku butumburuke
- Kwambara imyenda ibika ubushyuhe kuko ku misozi, haba hakonje cyane
- Vinicunca si umusozi usanzwe: ni isomo ku mateka y’isi, indorerwamo y’ubuzima bw’ibinyabuzima n’ubutaka. Aho ibintu byari bihishe, bikaza kugaragara kubera impinduka imwe mu mikorere y’isi.
Gusura Rainbow Mountain ni ukwiyemeza, ni ukwigarurira ubwiza, ariko nanone ni ukwishimira ko Imana yahaye isi ibanga rigaragarira abahitamo kuyitembera no kuyumva.