Petit Seminaire Virgo Fidelis de Karubanda yatangaje umushinga wo kubaka inzu y’imikino n’imyidagaduro (Gymnase ) izatwara agera kuri Miliyari 2,5 muri seminari nto ya virgo fidelis ahakunda kubera imikino irimo iy’amaboko, n’indi itandukanye bihurizwa mu kizwi nka Rutsindura mémoriale tournament ihuza amakipe menshi akomeye hano mu Rwanda.
Aho niho hagomba gushyirwa iyi gymnase izatwara asaga miliyari 2.5 mu rwego rwo kongerera Ubushobozi ibikorwa bya siporo byiganjemo imikino ya volleyball na basketball bibera muri iri shuri bikazorohereza abanyeshuri bahiga mu kugaragaza impano bafite muri iyo mikino binazamura iterambere ry’umukino w’amaboko mu karere Ka Huye cyane ko hakunze kubera amarushanwa atandukanye nk’irimaze kumenyekana riba buri mwaka rizwi ku izina rya Rutsindura mémoriale tournament aho ryitabirwa n’amakipe akomeye hano mu Rwanda.

