
Buri munsi, abantu bariruka, bamwe bashakisha amafaranga, abandi bishimira ibyo bamaze kugeraho. Isi ibamo amarushanwa atandukanye, umukire akomeza kurwanira icyubahiro, umukene nawe agakomeza guhangana n’ubuzima. Ariko byose biganisha ku iherezo rimwe ariryo urupfu. Nta buryo bwo kuruhunga cyangwa ikiguzi cyatuma rutakugeraho, kandi nta muntu n’umwe ushobora kuvuga ngo “jye sinzapfa.” Niyo mpamvu tugomba kwibuka ko turi abantu b’abanyantege nke imbere y’igihe n’amategeko y’umubiri.
Ubwiza, ubukire, ubwenge, umuryango, izina rikomeye, byose bifite aho bigarukira. Iyo umuntu apfuye, ntajyana imodoka ye, ntajyana konti ye y’amafaranga, ntajyana n’icyubahiro yaruhiye. Umubiri winjira mu gitaka nk’abandi bose, ugashyingurwa mu mva ifite metero 2 z’uburebure n’ubujyakuzimu butaruta ubw’abandi bose. Uramutse wasuye irimbi rikomeye, ntiwavuga ngo iyi mva ni iy’umukire runaka kuko zose zisa. Iyo ugeze aho bose baruhukiye, nta tandukaniro rihaba.
Twese turabora. Ibi ni ibintu abantu benshi batinya gutekerezaho, ariko ni ukuri kutagomba kwirengagizwa. Nta kidasazwe kiba ngo nuko umuntu yari akize, nta modoka itwara umubiri ngo ibe yahagarika ibindi bintu gukorwa. Umubiri wese uhinduka ivumbi. Uko wari mwiza, uko wari ukomeye, uko wabagaho mu buzima buhebuje, byose bigahinduka ubusa imbere y’igihe n’ubutaka. Ni isomo rikomeye rikwiye gutuma twicisha bugufi.
Bamwe bahora birukira kumenyekana, kumurika ubuzima bwabo ku mbuga nkoranyambaga, no kugereranya imibereho yabo n’iy’abandi. Ariko se, ibyo byose bifite umumaro ki niba mu mva, nta numwe uzagira “likes” cyangwa “followers”? Aho twashyira imbaraga nyinshi naha: kuba abantu beza, kubaha abandi, gufasha abatishoboye no kwibuka ko nta numwe muri twe uzarama iteka. Umuntu wibutse kubaho neza ni we uzasiga umurage urambye.
Iyo umuntu yibutse ko igihe cye ku isi gifite umupaka, ahindura uburyo abona ubuzima. Ntaba agitakaza umwany mu bintu bidafite umumaro. Aha agaciro umwanya Kandi akawumarana n’abamukunda, agasangira n’abandi, akiyubakira ubushuti bw’ukuri. Ubuzima bukabamo umutuzo, ntibutwarwe n’irari ry’ibintu by’isi. Ni yo nzira yo kubaho ubuzima butekanye n’ubutegura aho uzaruhukira, utitaye ku bintu byo kwiyemera.

Ni byiza kugira intego, ni ingenzi gukora cyane, ariko byose bigomba kuba bifite aho bishingiye. Tugomba kwibaza ngo: “Ese ibyo nkora, bizagira icyo bisigira abandi nyuma yogupfa?” Kubaho wubaka abandi, ugasiga urugero rwiza, bizatuma izina ryawe ryibukwa kuko abantu ntitwibuka amafaranga yasizwe muri konti. Abantu bazirikana uko wababaye hafi, uko wabatwaje imitwaro yabo, si uko waguze inzu ihenze.
N’iyo umuntu yaba atishoboye, singobwa kumuca intege. Wenda ntafite inzu cyangwa imodoka, ariko afite umutima ukunda, ugaragaza impuhwe, kandi ushobora guhindura ubuzima bw’undi. Uwo muntu aruta uwagize byose ariko akabaho nta gaciro yaha abandi. Ubukungu bw’ukuri si ubw’amafaranga, ni ubwa muntu. Kuko igihe kigeze, icyo usigira isi si ibyo watunze, ahubwo ni uwo wari we.
Twese dusangiye iherezo rimwe. Byaba byiza ubayeho ubuzima wumva ko witeguye, atari gutinya urupfu, ahubwo uzi neza ko wagerageje kubaho uko bikwiye. Nta muntu uzabura gushyingurwa, ariko ntitugomba kubura kubaho mu kuri no mu rukundo. Niba tudashobora kwirinda gupfa, dushobora nibura kugira ubuzima bufite icyerekezo, butanga icyizere n’ineza ku bandi.
Ubuzima ni ubusabane, ni igihe gito gihabwa umuntu kugira ngo yerekane icyo ashoboye . Kuko imva yawe yo izaba ingana n’iy’abandi bose, jya ushyira imbere ibikorwa bituma aho uca hasigara urumuri. Ubuzima bw’ukuri ni ubwo bubaho hagati y’amavuko n’urupfu. Wowe se, hagati aho, urimo gukora iki?