
Muri iki gihe, abantu benshi baragenda bihitiramo gukora ibituma bagaragara neza binyuze mu kubagwa (plastic surgery). Nubwo hari amagambo menshi avuga nko kwikunda uko uri no kwemera umubiri wawe uko umeze, imibare igaragaza ko ibikorwa byo kubagwa bigenda byiyongera. Mu 2018, habayeho ibikorwa byo kwibagisha bigera kuri miliyoni 1.8, byiyongereyeho abantu ibihumbi 250 ugereranyije n’umwaka wabanje.
Amoko asanzwe yo kubagwa akunzwe ni kongera amabere, gukuramo ibinure , guhindura isura n’izuru, kubaga amaso, no kubaga inda (tummy tuck). Hari n’ubundi buryo bwo guhindura umubiri nko kongeza amabuno ,amabere no guhindura uruhu no kugabanya ibinure ku matako. Hari n’abahitamo ubundi buryo butari ubwo kwibagisha nk’inshinge za Botox, filers, n’amasuku yo mu maso akoresheje imiti cyangwa imirasire ya laser.
Impamvu imwe ituma abantu benshi bifuza guhindura uko basa ni imyambarire ya kijyambere n’imbuga nkoranyambaga. Ubu abantu babona amafoto yabo buri munsi, bigatuma babona ibyo batishimira ku isura cyangwa ku mubiri. Mbere, umuntu yabonaga ifoto ye gusa mu birori nk’ubukwe cyangwa isabukuru. Ubu, abantu bifotoza buri munsi kandi bagashyira amafoto kuri internet.
Ikindi ni uko ibikorwa byo kubagwa bigenda byemerwa n’abantu benshi. Mbere, abantu babikoraga rwihishwa. Ubu, hari abashyira amafoto yabo ku mbuga nkoranya mbaga bagaragaza uko babazwe n’ingaruka byabagizeho. Abato bagaragaza ko kwita no kugira icy’uhindura ku mubiri ari ibisanzwe, ndetse bigatuma n’abakuru (ababyeyi n’abandi) bagira iyo myumvire.

Kugabanyuka kw’igiciro nabyo biri mu bituma benshi babikora. Mbere, ibikorwa by’ubwiza byari iby’abantu bafite amafaranga menshi. Ubu, n’abantu basanzwe, abakozi cyangwa ababyeyi bashobora kwishyura gahoro gahoro binyuze mu nguzanyo cyangwa kwishyura buhoro buhoro. Abenshi baba bashaka gusa neza, kugarura isura bari bafite mbere yo kubyara cyangwa kugabanya ibiro.
Ikoranabuhanga naryo ryateye imbere. Ubu uburyo bwo kubaga burihuta kandi burizewe. Hari uburyo bwinshi butari ubwo kubagwa bworoshye nk’imashini za laser, ibinini, cyangwa imiti y’uruhu. Ibikoresho bigezweho bituma abakora ibi bikorwa babikora neza kurushaho kandi bifite umutekano.
Hari n’ababikora kubera impamvu z’ubuzima. Urugero, inshinge za Botox zifasha abafite migraines (kuribwa umutwe bikabije), ibyuya byinshi, ndetse ni indwara zo mu maso. Kugabanya amabere bifasha abagore barwaye umugongo.
Mu by’ukuri, abantu benshi baba bashaka gusa neza kumva bishimye kandi bizeye uko basa. Abaganga bavuga ko umuntu agomba kubikora abishaka koko, atari ugushimisha abandi. Niba utekereza kubagwa cyangwa gukora igikorwa cy’ubwiza, menya neza icyo ushaka, wihitiremo muganga wizewe, kandi wumve ko ibyo ushaka bishoboka. Gukunda uko usa no gushaka kwiyumva neza ntibivuguruzanya.