Waruziko guhoberana ari byiza?

Guhoberana ni igikorwa gihuriweho n’abantu benshi ku isi aho bamwe babifata nk’umuco, abandi bakabikomeraho cyane ndetse no mu gihe haje icyorezo kibibuza bumva babangamiwe cyane.

Akenshi duhoberana twishimye, tubabaye, cyangwa dushaka gutuza. Guhobera, bishobora no gukoreshwa ari uburyo bwo guhumuriza. Bidufasha kumva twishimye. Ikindi kandi ubushakashatsi bwemeza ko guhoberana bituma umuntu agira ubuzima bwiza kandi akishima.

Hashyizweho Umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka wahariwe guhoberana wizihizwa tariki 21 Mutarama.

Umuhanga Tia Rogers Jarrell akaba n’umwarimu muri kaminuza ya York university muri Toronto avuga ko inyungu zo guhoberana ari nyinshi mu igihe uhobereye umuntu. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku nyungu 5 zo guhoberana.

1.Guhoberana bishobora kukurinda indwara.

Guhoberana ni byiza ku buzima bw’umuntu, hari itsinda ry’abahanga ryakoreye ubushakashatsi ku bantu 200 aho ryabashyize mu byiciro bibiri; bamwe babwirwa guhoberana n’abo bakunda abandi bakicara. Icyavuyemo nuko ababwiwe guhoberana nyuma bapimwe bagasanga umuvuduko w’amaraso wagabanutse kandi umutima utera neza. Guhoberana byongera ubushobozi bw’umusemburo w’ubwirinzi mu mubiri. Iyi ni impamvu simusiga ugomba guhoberana.

2.Guhoberana byongera Ubwumvane

Guhoberana ni bumwe mu buryo bwo guhanahana amakuru hagati y’ababikora. Iyo uhobereye umuntu utiriwe uvuga amenya uko wiyumva nawe akiyumva ukundi. Ndetse kikaba ikimenyetso cyo kwegerana no kwiyumvanamo hagati yabo.

3.Guhoberana bigabanya makimbirane hagati y’abashakanye.

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu bantu 400 bari mu rukundo iyo bahoberana buri incuro nyinshi buri munsi bakabikorwa, bavuga ko iyo haje amakimbirane n’amahane bitagira uburemere nk’ubwo byari kuba bifite mutahoberanye.

4.Guhoberana bikomeza ubushuti dufitanye muri twe.

Ese hari umuntu waguhobereye uyu munsi ? niba ntawe uyu munsi utangire ushake byibuze umuntu muzajya muhoberana ashobora kuba abo mukorana, abo mubana, inshuti, umuvandimwe ,…Umuhanga llne Ruhoy, M.D, Ph.D aravuga ko guhoberana byongera urukundo n’ubushuti mu bantu, Guhoberana bivubura umusemburo w’urukundo mu mubiri (Love hormone) ndetse bigatuma abana bato bumva bakunzwe, bakunze umuryango. Niyo mpamvu twumva dusabwa guhobera abana bacu, ababyeyi n’inshuti.

5.Guhoberana bigabanya umunariro

Hari ibihe bikomeye abantu banyuramo bakifuza umuntu ubahobera cyangwa uwo bahobera. Abashakashatsi bavuga ko guhoberana bigabanya umunaniro kuri bombi.

Ese ni incuro zingahe tugomba guhoberana?

Umuganga w’imibanire, Virginia Satir avuga ko dukeneye guhoberana byibuze incuro 4 ku munsi. Ati “Uko turushaho guhoberana incuro nyinshi niko bitugiraho ingaruka nziza mu buzima bwacu”

Ese ufite ubwoba bwo guhobera abandi, tangira ubikore ku bantu bakwegereye noneho uzagende uhobera n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *