Yahaye umuyobozi inkari aho kumuha amazi yo kunywa

Mu Ntara ya Odisha mu Buhinde, haravugwa inkuru idasanzwe yatangaje benshi, aho umukozi usanzwe ukora mu Kigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’isukura (Rural Water Supply and Sanitation) yaketsweho guha umuyobozi inkari aho kumuha amazi yari amusabye.

Nk’uko ibitangazamakuru byaho byabitangaje, ku itariki 23 Nyakanga uwo muyobozi yakoraga mu biro bya Leta maze asaba uwo mukozi kumuzanira amazi yo kunywa kubera inyota. Icyakora, aho kumuha amazi meza, uwo mukozi ngo yamuzaniye icupa ry’inkari!

Amakuru avuga ko uyu mukozi yashinjwaga kwitwara nabi no gukora ibintu bigayitse nk’uburyo bwo kwihimura ku buyobozi, kuko bivugwa ko yari asanzwe atishimiye uburyo akazi kagendaga.

Abayobozi muri icyo kigo batangaje ko ibi bikozwe bidakwiye na gato kandi bikwiye guhanirwa. Harateganywa iperereza ryimbitse ngo hamenyekane ukuri, ndetse uwo mukozi ashobora guhita yirukanwa no gushyikirizwa ubutabera bitewe n’uko byemezwa.

Iyi nkuru yakomeje gukwirakwira mu gihugu hose, bamwe bagaragaza ko ari isomo ku bayobozi bakwiye kumenya neza imibanire n’abakozi babo, abandi bavuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma umuntu akora ibintu nk’ibi bitesha agaciro umuntu mugenzi we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *